Abanyeshuri ba RICA basabwe kunga ubumwe no gusigasira ibyagezweho

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yaganirije abanyeshuri baturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera, ku kamaro ko gukomeza gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho no gukomeza kunga Ubumwe mu rubyiruko rw’igihugu.

Nyuma yo kuganirizwa hafashwe ifoto y'urwibutso
Nyuma yo kuganirizwa hafashwe ifoto y’urwibutso

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2023, aho cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwa RPA mu kubohora igihugu mu 1994: Ni gute urubyiruko rw’uyu munsi rwasigasira ibyagezweho”.

Aba banyeshuri bahawe ikiganiro mu rwego rwo rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 29.

Brig Gen Rwivanga yashimangiye ko hakenewe ubwitange, akazi gakomeye, ndetse no kumva ko hari inshingano urubyiruko rugomba kugiramo uruhare mu gukomeza iterambere rimaze kugerwaho.

Yasabye aba banyeshuri kugira uruhare rugaragara mu gutegura ejo hazaza h’u Rwanda, abibutsa ko ibikorwa byabo uyu munsi bizubakirwaho umusingi w’ejo hazaza heza n’amahoro.

Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ni we wahaye ikiganiro aba banyeshuli
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ni we wahaye ikiganiro aba banyeshuli

Ati: “Ndagirango mbabwire ko intambara turwana, intambara dutsinda, intsinzi tugeraho zose, bikorwa cyane cyane n’urubyiruko. Haba mu mashyamba ya Cabo Delgado, ubutayu bwa Darfur, ibihuru byo muri Sudani y’Epfo, urubyiruko nirwo ruri ku ruhembe rw’ayo mahoro n’umutekano.”

Yakomeje abasaba kutazakora ikosa ryo gutekereza ko badashoboye nk’uko bamwe bashobora kubitekereza, ahubwo ko bagomba kwikuramo iyo mitekerereze ubundi bagakomeza kugendera ku murongo mwiza.

Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA riri mu Karere ka Bugesera.

Habayeho n'umwanya wo kubaza ibibazo ndetse no gutanga ibitekerezo
Habayeho n’umwanya wo kubaza ibibazo ndetse no gutanga ibitekerezo

Ni kaminuza y’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango Howard G. Foundation.

Yafunguye imiryango mu 2019 imfura zayo zizajya ku isoko ry’umurimo muri Kanama uyu mwaka. Ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko rwitezweho kuzana impinduka mu buhinzi bw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka