Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kent State basobanuriwe imikorere ya Polisi y’u Rwanda

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) baherekejwe n’abarimu babo, ku wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022, basuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru giherereye ku Kacyiru, muri gahunda y’urugendoshuri barimo kugirira mu Rwanda.

Abo banyeshuri bari mu Rwanda mu rwego rw’amasomo yabo yiswe ‘U Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi’, yatanzwe na kaminuza ikorera muri Ohio. Uruzinduko rwabo muri Polisi y’u Rwanda kwari ukugira ngo ahanini basobanukirwe uruhare rw’Ingabo mu kubaka amahoro n’iterambere ry’Igihugu, nk’uko byagaragzjwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’ u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, wakiriye abo abanyeshuri, yashimangiye ko kugira ngo abaturage bagire umutekano bisaba ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda nabo, inzego z’ubuyobozi ndetse n’izindi nzego z’umutekano, kuko iyo hatabayeho imikoranire myiza bishobora kugira imbogamizi mu gukemura ibibazo by’imibereho myiza, biteza umutekano muke.

Abanyeshuri bashatse kumenya byinshi bijyanye n’uko Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage mu gucunga umutekano, uko gahunda y’umuganda igira uruhare mu kubaka amahoro n’iterambere, n’uburyo inzego z’umutekano zihangana n’ibyaha; ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu no kunywa ibiyobyabwenge.

DIGP Ujeneza yagize ati “Polisi y’u Rwanda ikora mu nyungu z’abaturage kugira ngo buri wese agire umutekano kandi abigizemo uruhare. Polisi y’u Rwanda ni urwego rushinzwe umutekano ushingiye ku baturage, kandi bahawe imbaraga zo kuba aba mbere mu gukemura ibibazo by’umutekano w’aho batuye, binyuze mu irondo ryabo, no gusangira amakuru ku kintu icyo ari cyo cyose gishobora kugira ingaruka ku mutekano wabo no ku mibereho myiza yabo.”

Yongeyeho ko mu rwego rwo guharanira gukumira ibyaha, Polisi y’u Rwanda itegura kandi igashyira mu ngiro, ibikorwa bitandukanye byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’abaturage, birimo gukangurira abantu kurwanya ibyaha, kubaka inzu zigezweho ku miryango itishoboye ndetse no kubatangira ubwishingizi bw’ubuvuzi, kubagezaho ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba, amazi meza, uturima tw’igikoni, kubaka no gusana imihanda ihuza imidugudu, n’izindi nyinshi.

DIGP Ujeneza yongeyeho ko ibi bikorwa byose biba bigamije kubaka ikizere no gutuma abaturage bagira imyumvire yo gukunda igihugu, kumva ko buri wese afite umutekano aho atuye ndetse n’aho akorera, abaturage bakiyumvamo inzego z’umutekano.

Mu gusubiza ku kibazo cy’urubyiruko n’ibiyobyabwenge, DIGP Ujeneza yavuze ko iterambere rijyana no kurinda urubyiruko ko rwakoresha ibiyobyabwenge, imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira iterambere ry’urubyiruko. Yavuze ko ibi bikubiyemo ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ibikorwa byo guca burundu ikwirakwizwa ryabyo no gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe nabyo.

Pacifique Niyonzima, Umunyarwanda urimo gukorera impamyabumenyi y’ikirenga ya Dogitora muri Kaminuza ya Kent mu ishami rya ’Interprofessional Leadership’, yavuze ko hateguwe isomo ryitwa U Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kwigisha abanyeshuri intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego zitandukanye; Amahoro, Uburezi, Ubuzima ndetse n’Umutekano.

Ati “Baje gusura Polisi y’u Rwanda kugira ngo bige uko ishyira mu bikorwa izo gahunda zijyanye no kubaka amahoro n’iterambere, bakazasubira iwabo bakabyigisha abaturage.”

Sarah Schmidt, umunyeshuri wiga mu ishuri ryisumbuye muri kaminuza ya Kent yavuze ko azigisha abanyeshuri bagenzi be bo mu mashuri yisumbuye amasomo mbonezamubano, amateka, ubukungu, ibibazo by’imiryango yigenga.

Ati “Naje hano ngo ndebe uko Igihugu cyiyubaka nyuma y’amakuba yakibayemo, icyo nasanze ni Igihugu abaturage bacyo bashyize hamwe, giharanira kwiyubaka kugira ngo kibe icyo buri wese yumva afite umutekano kandi yishimye.”

Yongeyeho ati “Mu by’ukuri bubatse sosiyete iha agaciro buri muturage kandi aho abantu bagaragaza ibitekerezo. Mfite rero ingamba nize nshobora gukoresha mu ishuri nigamo kugira ngo mfashe kwigisha abanyeshuri ubumwe n’ubumenyi bwo kubaka amahoro, binyuze mu mpaka no kumvikana.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka