Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari bahumanyijwe n’amafunguro batangiye kuva mu bitaro

Abanyeshuri 25 kuri 27 ba kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bari bajyanywe mu bitaro kubera kurya amafunguro yanduye batashye kandi ngo ubuzima bwabo bumeze neza.

Umuvugizi w’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Mugisha Erikson wemeje ayo makuru, avuga ko kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 mu masaha ya saa kumi, hari hasigaye umunyeshuri umwe urwariye mu bitaro bya CHUB n’undi umwe wari ukirwariye mu bitaro bya Kabutare.

Abandi 25 ngo batangiye gutaha mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Nzeri 2021 nyuma yo guhabwa ubuvuzi bwihuse kubera ko batakaga mu nda kandi banacibwamo.

Mugisha atangaza ko hakekwa ko abanyeshuri bagize ibibazo by’uburwayi nyuma yo kuva gufugura muri imwe muri za Resitora zibagaburira inyuma y’ikigo.

Avuga ko mu masaha ya saa yine za mu gitondo ari bwo batangiye kubona abarwayi ba mbere, nyuma bagenda biyongera ku buryo byabaye ngombwa ko hitabazwa ibitaro bya CHUB ndetse n’ibya Kabutare kugira ngo abafite ibibazo babashe kwitabwaho.

Mugisha avuga ko n’ubwo hagikorwa iperereza ku cyateye ubwo burwayi butunguranye, hakekwa ko abanyeshuri bariye amafunguro yanduye kuko abarwaye bose bari baririye muri iyo resitora kandi barya ku ifunguro rimwe mu masaha amwe ari na bo baje kugira ibibazo nyuma yaho.

Avuga ko inzego z’ubuyobozi bwa Kaminuza, akarere ka Huye n’iz’umutekano zihutiye guhagarika by’agateganyo iyo resitora kugira ngo habanze gukorerwa igenzurwa ku bisabwa mu gutegura amafunguro.

Avuga kandi ko resitora zose abanyeshuri bariramo zigiye gukorerwa igenzura kugira ngo hirindwe ko habaho ubundi burwayi butunguranye, na ho abanyeshuri bihuje bakaba bigaburira hamwe na bo ngo bazakorerwa igenzura.

Agira ati “Abanyeshuri barenze batanu bihuje bakaba barira ahantu hamwe na bo tuzabagenzura kuko hari igihe baba bafatira amafunguro ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, kimwe n’izindi resitora zose zigaburira abanyeshuri tugiye kuzigenzura nibigaragara ko zitujuje ubuzirangene zibe zifunzwe kugeza zujuje ibisabwa.

Cyakora Mugisha avuga ko iyo resitora bikekwa ko yanduriyemo abanyeshuri ubusanzwe yari yizewe kandi abanyeshuri nta bibazo yari bisanzwe ibateza bikaba ngo bisa nk’ibyatunguranye kubona ari yo yaba yagaragayemo abarwayi.

Agiura ati, “Iyo resitora yari muri zimwe mu zo abanyeshuri bizeye nanjye ubwanjye nari ndi mu itisnda eiheruka kuyigenzura, twabaye tuyihagaritse ngo tugenzure icyaba cyateye ibyo bibazo nibigaragara ko nta kindi kibazo izongera ifungure”.

Ku kijyanye no kuba iyo resitora yakiraga umubare w’abanyehsui basaga 200 ubu bakaba bafungiwe aho barira, Mugisha avuga ko kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 abanyeshuri bagerageje kwishakamo ubushobozi bwo kurira ahandi ariko ngo uwaba afite ikibazo yagana ubuyobozi bw’abanyeshuri na Kaminuza bagafashwa kubona amafunguro muri resitora y’Ikigo.

Agira ati “Kuko byabaye bitunguranye abanyeshuri bahariraga biyeranje bashaka amafunguro ariko twiteguye kwakira abashobora kuza batugana baba batabona ubushobozi bwo kurira ahandi kuko resitora yahise ifunga ku buryo butunguranye”.

Mugisha asaba ababa bakuwe umutima n’ibyabaye ko nta gikuba cyacitse kuko abanyeshuri bahawe imiti igabanya uburibwe ikoza no mu nda bakaba bakize ndetse bamwe mu batashye bakomeje n’amasomo nta kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka