Abanyeshuri ba E.S. Byimana ngo bizeye ko nta kizongera kubahungabanyiriza umutekano
Nyuma y’aho ishuri ryisumbuye rya E S. Byimana rihiriye inshuro eshatu mu mwaka ushize wa 2013, abanyeshuri batangiye kuryigamo mu mwaka wa 2014 igihembwe cya mbere, baravuga ko bizeye umutekano wabo.
Aba banyeshuri babitangaje nyuma y’aho bageze ku ishuri ryabo bagasanga ubuyobozi bwarafashe ingamba zikomeye zo kubarindira umutekano.
Zimwe mu ngamba basanze zarashyizweho, ni ugushyiraho komite z’abanyeshuri bazajya batanga raporo ku bayobozi b’ikigo kandi hashyizweho za kamera mu bice bitandukanye by’iki kigo.
Uwimana Teta stella wiga mu mwaka wa gatatu, avuga ko icyabashimishije cyane, ari uko igihe umunyeshuri yahuye n’ikibazo, azajya akigeza kuri iyi komite mbere y’uko kigezwa mu bayobozi, iyi komite akaba ariyo igitanga raporo. Akavuga ko bizeye neza ko nta kizongera kubahungabanyiriza umutekano.

Iyo ugeze muri iki kigo, ubona amashuri yari yarahiye yarasanwe, ndetse n’ayahiye agakongoka ibibanza yari arimo byazamuwemo amashya. Izi nyubako zikaba zaruzuye zitwaye akayabo ka miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.
Jean Pierre Rutikanga ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri E.S. Byimana, avuga ko zimwe mu ngamba zafashwe kandi zizewe ari kamera zagiye zimanikwa ahantu hatandukanye, aha akaba ari nk’ahari salle ya machine, muri laboratwari no ku marembo yinjira muri ikigo.
Ikindi cyakozwe ngo n’uko bashyizeho amabwiriza y’uko aho abanyeshuri baryama hahora hakinze, hagakingurwa ari uko bagiye kuryama, ugize ikibazo cy’uburyayi akajyanwa kwitabwaho ahandi habugenewe.
Tubibutse ko iki kigo byaje gutahurwa ko cyatwikwaga n’abanyeshuri bahigaga, aho bamwe bakatiwe igihano cyo gufungwa abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco kuko batari bujuje imyaka yo gufungwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko nu buyobozi bukangurire abanyeshuli kutangiza ibikorwa remezo kuko bitwara mafaranga menshi kandi sibo baba bagomba kubyigiramo bonyeni