Abanyeshuri b’Abayisilamu basuye bagenzi babo bafungiye muri Gereza ya Mpanga babasigira inkunga

Abayisilamu biga mu gihugu cya Arabie Soudite bahaye bagenzi babo bagororerwa muri Gereza ya Mpanga amafunguro yo kwifashisha mu gihe cy’igisibo.

Aba banyeshuri baje bitwaje ibiribwa bifite agaciro ka 500
Aba banyeshuri baje bitwaje ibiribwa bifite agaciro ka 500

Mu gihe cy’igisibo nk’icyo Abayislamu barimo, abavandimwe b’abafungiye mu magereza bemererwa buri munsi kubashyira amafunguro yo kwifashisha kuko bo baba badafatira amafunguro rimwe n’abandi.

Byatumye abanyeshuri b’Abayisilamu biga mu gihugu cya Arabie Soudite batekereza ku bafungiye muri Gereza ya Mpanga,maze babashyira amafunguro kuri uyu wa 6 Kamena 2018, nk’uko bivugwa n’umwe muri bo witwa Sheikh Niyitanga Djamid.

Yagize ati “Ubuzima bwo muri gereza bizwi ko bugoranye by’umwihariko ku bijyanye n’imirire. Umuntu uba wiyirije biba bigoye ko yafungura ku mafunguro yo mu magereza.Ni yo mpamvu igihe nk’iki twegera bagenzi bacu kugira ngo dusangire ku byo dufite.”

Sheikh Niyitanga anavuga ko uretse n’Abayislamu, n’abandi bantu igihe cyose bari bakwiye kujya bazirikana abakene muri rusange, bagasangira ku byo bafite.

Ati “Ufite ibyo kurya ukwiye kubishimira Imana kuko atari ukubera ko wavutse neza cyangwa indi mpamvu, ahubwo kubera ko yaguhisemo. Rero uba ukwiye kubisangira n’abakene, aho gusangira n’abifite gusa kuko abakene ari bo baba babikeneye cyane.”

Muri Gereza ya Mpanga, abo Banyeshuri basigiye bagenzi babo umuceri, isukari n’ibishyimbo by’agaciro k’amafaranga abarirwa mu bihumbi 600.

Nta wamenya uko ubuyobozi bwa Gereza ya Mpanga bwabyakiriye kuko tutabashije kubona uwo tuvugana.

Sheikh Mugwaneza Suleiman yavuze kandi ko abo Bayisilamu bagera kuri 500 bo muri Gereza ya Mpanga bishimiye cyane iyo nkunga bashyikirijwe,bavuga ko iri bubagirire akamaro muri iyi minsi umunani basigaje y’igisibo.

Ati “Muri uku kwezi kwa Ramazani hari abandi bantu bagiye babasura, bakabashyira inkunga yo kubafasha gusiba neza. Iriya nkunga yacu igiye kubaherekeza kugera igisibo kirangiye.”

Sheikh Mugwaneza anavuga ko abo Bayisilamu bagororerwa muri Gereza ya Mpanga, babasabye kuzababwirira n’abandi bagira neza,bakaza kubasura no kubatera inkunga, hanyuma ku munsi w’irayidi bakazabasha gusangira na bagenzi babo bose b’Abagororwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Masha Allah....ni byiza cyn nigitekerezo cyiza bagize cyo gutekereza kubatishoboye nabababaye dutekereza kuri bagenzi bacu bacumbikiwe munzu zuburoko kuburyo nabandi bose twagira umutima ukunda kdi ufasha. ..Imana ibongerere inabatere inkunga abahe gukomezanya umutima ufasha

Migambi Ayub A.shakur yanditse ku itariki ya: 10-06-2018  →  Musubize

Iki Ni igikorwa cyiza Cyane, N’abandi bareberaho. Nyagasani abongerere ba sheikh bacu.

Oumarou yanditse ku itariki ya: 9-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka