Abanyeshuri 22 bo muri Amerika baje kwiga imiyoborere n’ubukungu by’Abanyarwanda
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye itsinda ry’abanyeshuri 22 biga muri Kaminuza ya Stanford yo muri Reta zunze ubumwe z’Amerika, baje kureba uko Abanyarwanda, cyane cyane abatuye mu cyaro babayeho, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
“Twahisemo kuza mu Rwanda kubera ko iki gihugu gifite byinshi kitwigisha birimo ubukungu buzamuka nyuma y’imyaka mike kibayemo Jenoside, kikaba gifite ubuyobozi bwiza, by’umwihariko Perezida Kagame afite ubugwaneza nshingiye ku buryo yanatwakiriye”, nk’uko Renee Bowen, mwarimu w’abo banyeshuri yatangaje.
Yavuze ko baje kureba imibereho y’Abanyarwanda, nk’uko kaminuza ya Stanford ibisaba abiyigamo, mu rwego rw’ubuvumbuzi bushingiye ku kumenya ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere batazi, ariko ko igihugu bajyamo baba bashobora kuzakigarukamo baje gushora imari.
Ministiri w’inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba, wafatanyije n’umukuru w’igihugu kwakira abo banyeshuri, yavuze ko bamaze icyumweru mu karere ka Rwamagana, bakaba ngo baramenye uburyo abaturage birwanaho mu mibereho yabo ya buri munsi.
Yongeyeho ko babajije Perezida Kagame ibibazo byinshi birimo uburyo ayobora, icyerekezo afite n’uburyo abona isi, n’icyo ibihugu biyigize byakwigira ku Rwanda.
Ministiri Kanimba yabajijwe niba uko abanyeshuri bo muri Amerika bajya kwiga imibereho n’imiyoborere by’ibindi bihugu, ari ko n’u Rwanda rwabigenza, yemera ko za kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda bibikora, ariko ngo bajya hafi kubera ikibazo cy’amikoro make.
Ni ubwa kenshi abanyeshuri cyangwa andi matsinda y’abaturage ba Reta zunze ubumwe za Amerika baza kumara igihe kinini mu cyaro cyo mu Rwanda, bakemera kubana n’abaturage baho, ku buryo hari n’abaza bakishimira kubaho mu buzima bwa buri munsi abantu bo mu cyaro babamo.
Mu byumweru bike bishize, abagize itsinda ryitwa Peace Corps rikora imirimo y’ubugiraneza mu bihugu bikennye nko kwigisha no kuvura, bamaze amezi arenga atatu mu Rwanda, bavuze ko bamenye Ikinyarwanda, guteka ku ziko, kumesa, kuvoma, n’indi mirimo yo mu cyaro.
Rubifashijwemo n’umuryango RPF-Inkotanyi, ubu u Rwanda rurishimira intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere rugezeho, rukaba rurimo kwereka abarusura ishusho yarwo mu nsanganyamatsiko igira iti: “U Rwanda mu nzira y’ubukungu”.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
MURAHO NEZA?NANJEWE NSHIMISHWA N’IMIHATI YA MUZEHE WANJE NDESTE WACU MWIFURIJE KUGIRA UBUZIMA BWIZA NDESTE NO GUKOMEZA KUYOBORANA UBUTABERA AFITE IMANA IKOMEZE IMIGISHA MYINSHI MURABEHO