Abanyeshuri 202 ba Kaminuza n’amashuri makuru bitabiriye itorero ry’Intagamburuzwa

Abanyeshuri 202 bayobora abandi muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, batangiye itorero ry’Igihugu icyiciro cya IV mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, giherereye mu Karere ka Burera, basabwa kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko.

Bishimiye kwitabira itorero
Bishimiye kwitabira itorero

Iryo torero ryatangiye ku itariki 17 Kamena 2023, ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023, aho yari kumwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Munezero Clarisse, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Mushayija Geofrey.

Minisitiri Uwamariya mu ijambo rye, yabanje kwibutsa abo banyeshuri ko itorero mu mashuri rigamije umuco wo kwigira, ababwira ko “ak’imuhana kaza imvura ihise”, ariko abibutsa ko uko kwigira bazakugeraho bakorera hamwe, kandi bigakorwa mu bupfura n’ubudahemuka, ati “Iyo uhemutse birakugaruka, utakarizwa icyizere”.

Uwo muyobozi yakunze kugaruka ku biyobyabwenge mu rubyiuruko, avuga ko ari umwanya bahawe wo kubyirinda no kubirinda abandi byamaze kubaho imbata, bakaba batakibasha gutekereza icyabagirira akamaro.

Ati “Nzi neza ko hano hari abiga siyansi, muzi ingaruka zo gusinda, buriya uturemangingo tugize ubwonko uko usinda kamwe karapfa, niho uzabona umuntu wasabitswe n’inzoga asigaye atitira, kuko mu mutwe biba byarivanze. None se waba wigira iki uzi ko ejo, ejobundi ubwonko bwawe buzayoba, butakibasha gutekereza, ubwo iryo terambere uharanira ryaba rimaze iki?”

Minisitiri Uwamariya Valentine
Minisitiri Uwamariya Valentine

Abo banyeshuri yabasabye gukunda Igihugu birinda amacakubiri, aho yababwiye ko uwabaswe n’amacakubiri nta kintu cyiza yageraho, abasaba kurangwa n’umutimanama, ubunyangamugayo n’izindi ndangagaciro z’Umunyarwanda.

Ni ikiganiro cyashimishije abitabiriye itorero, aho bafashe ingamba zo guhinduka mu mico no mu migirire, ariko bahindura na bagenzi babo, baharanira kubaka Umunyarwanda wuzuye.

Usanase Ntaganda Adronique ati “Twaje hano mu itorero ry’Intagamburuzwa, Minisitiri araduhanuye atubwira ko ikibazo gihangayikishije benshi muri Kaminuza ari ibiyobyabwenge, no mu rubyiriko muri rusange. Nibyo natwe turabibona ariko ikituzanye ni ukwigishwa indangagaciro ziboneye, bizatworohera kurwanya ibyo biyobyabwenge, tuti inzoga si iz’abato, tuzigisha ububi bwabyo kandi dushyize hamwe nta kizatunanira”.

Iribuka Janvier ati “Minisitiri w’Uburezi aduhaye impanuro nziza, kandi natwe twaje kwiga, turamwizeza ko turi intore zidasobanya, tuzakomeza gusigasira impanuro yaduhaye, dukunda Igihugu cyacu mu bunyangamugayo”.

Arongera ati “Ubundi nkanjye, numva nta kintu cyaruta Igihugu cyanjye, ni ngombwa gukunda mugenzi wanjye dufatanya kucyubaka, urabona aho u Rwanda rwavuye si heza ariko amaboko y’Abanyarwanda niyo yongeye kuruzamura. Natwe rero nk’urubyiruko dufite urugamba rwo guteza imbere Igihugu cyacu, hari byinshi tutakoraga neza tuje gukosora, bityo tuzamure Kaminuza zacu n’Abanyarwanda muri rusange”.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gufungura itorero ry'Igihugu ry'Intagamburuzwa
Bamwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gufungura itorero ry’Igihugu ry’Intagamburuzwa

Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE, Munezero Clarisse, avuga ko Umutwe w’Intore z’Intagamburuzwa ugizwe n’intore zose zo muri Kaminuza n’Amashuri makuru mu Rwanda watangijwe muri 2014, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho ugamije kubaka Umunyarwanda ukunda Igihugu, ukunda umurimo, ufite indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda, kandi ufite umuco w’ubutore.

Kuva muri 2014 kugeza ubu, intore z’Intagamburuzwa zimaze gutozwa ni 2728, muri iki cyiciro cya kane hakaba hitabiriye 202, bazasoza itorero ku itariki 25 Kanama 2023.
Abanyeshuri 202 ba Kaminuza n’amashuri makuru bitabiriye itorero ry’Intagamburuzwa

Abanyeshuri 202 bayobora abandi muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, batangiye itorero ry’Igihugu icyiciro cya IV mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, giherereye mu Karere ka Burera, basabwa kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko.

Iryo torero ryatangiye ku itariki 17 Kamena 2023, ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023, aho yari kumwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Munezero Clarisse, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Mushayija Geofrey.

Biteze byinshi mu nyigisho bagiye guhabwa
Biteze byinshi mu nyigisho bagiye guhabwa

Minisitiri Uwamariya mu ijambo rye, yabanje kwibutsa abo banyeshuri ko itorero mu mashuri rigamije umuco wo kwigira, ababwira ko “ak’imuhana kaza imvura ihise”, ariko abibutsa ko uko kwigira bazakugeraho bakorera hamwe, kandi bigakorwa mu bupfura n’ubudahemuka, ati “Iyo uhemutse birakugaruka, utakarizwa icyizere”.

Uwo muyobozi yakunze kugaruka ku biyobyabwenge mu rubyiuruko, avuga ko ari umwanya bahawe wo kubyirinda no kubirinda abandi byamaze kubaho imbata, bakaba batakibasha gutekereza icyabagirira akamaro.

Ati “Nzi neza ko hano hari abiga siyansi, muzi ingaruka zo gusinda, buriya uturemangingo tugize ubwonko uko usinda kamwe karapfa, niho uzabona umuntu wasabitswe n’inzoga asigaye atitira, kuko mu mutwe biba byarivanze. None se waba wigira iki uzi ko ejo, ejobundi ubwonko bwawe buzayoba, butakibasha gutekereza, ubwo iryo terambere uharanira ryaba rimaze iki?”

Abo banyeshuri yabasabye gukunda Igihugu birinda amacakubiri, aho yababwiye ko uwabaswe n’amacakubiri nta kintu cyiza yageraho, abasaba kurangwa n’umutimanama, ubunyangamugayo n’izindi ndangagaciro z’Umunyarwanda.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

Ni ikiganiro cyashimishije abitabiriye itorero, aho bafashe ingamba zo guhinduka mu mico no mu migirire, ariko bahindura na bagenzi babo, baharanira kubaka Umunyarwanda wuzuye.

Usanase Ntaganda Adronique ati “Twaje hano mu itorero ry’Intagamburuzwa, Minisitiri araduhanuye atubwira ko ikibazo gihangayikishije benshi muri Kaminuza ari ibiyobyabwenge, no mu rubyiriko muri rusange. Nibyo natwe turabibona ariko ikituzanye ni ukwigishwa indangagaciro ziboneye, bizatworohera kurwanya ibyo biyobyabwenge, tuti inzoga si iz’abato, tuzigisha ububi bwabyo kandi dushyize hamwe nta kizatunanira”.

Iribuka Janvier ati “Minisitiri w’Uburezi aduhaye impanuro nziza, kandi natwe twaje kwiga, turamwizeza ko turi intore zidasobanya, tuzakomeza gusigasira impanuro yaduhaye, dukunda Igihugu cyacu mu bunyangamugayo”.

Arongera ati “Ubundi nkanjye, numva nta kintu cyaruta Igihugu cyanjye, ni ngombwa gukunda mugenzi wanjye dufatanya kucyubaka, urabona aho u Rwanda rwavuye si heza ariko amaboko y’Abanyarwanda niyo yongeye kuruzamura. Natwe rero nk’urubyiruko dufite urugamba rwo guteza imbere Igihugu cyacu, hari byinshi tutakoraga neza tuje gukosora, bityo tuzamure Kaminuza zacu n’Abanyarwanda muri rusange”.

Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE, Munezero Clarisse, avuga ko Umutwe w’Intore z’Intagamburuzwa ugizwe n’intore zose zo muri Kaminuza n’Amashuri makuru mu Rwanda watangijwe muri 2014, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho ugamije kubaka Umunyarwanda ukunda Igihugu, ukunda umurimo, ufite indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda, kandi ufite umuco w’ubutore.

Bishimiye kwitabira itorero
Bishimiye kwitabira itorero

Kuva muri 2014 kugeza ubu, intore z’Intagamburuzwa zimaze gutozwa ni 2728, muri iki cyiciro cya kane hakaba hitabiriye 202, bazasoza itorero ku itariki 25 Kanama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka