Abanyeshuri n’umwarimu bakurikiranyweho gukubita umwana agapfa

Abanyeshuri batandatu n’umwarimu wabo bakurikiranyweho gukubita umunyeshuri bamuziza ibiryo, bimuviramo urupfu. Byabereye ku kigo cya GS Rumuri giherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Miyove mu Kagari ka Gakenke mu Mudugudu wa Museke.

Abanyeshuri n'umwarimu bakurikiranyweho gukubita umwana agapfa
Abanyeshuri n’umwarimu bakurikiranyweho gukubita umwana agapfa

Uwo mwarimu witwa Nibagwire Caline ngo yahaye abo banyeshuri amabwiriza yo gukubita mugenzi wabo kuko yari aje kurya kandi atize.

Bamaze kumukubita ngo yarabacitse ariruka agwa muferege ufata amazi ava ku mashuri ufite ubureburebure bwa m1.5 z’ubujyakuzimu. Ngo bamutegeye moto, ajyanwa ku kigo nderabuzima Miyove, ariko umuyobozi wacyo avuga ko uwo munyeshuri yahageze yapfuye.

Umurambo nta bikomere ufite bigaragara usibye ko ufite udusharure mu gatuza, bikekwa ko yakubise agatuza hasi arimo ahunga Abanyeshuri bamukubitaga.

Abanyeshuri bakekwa ndetse n’umurezi wabo watanze amabwiriza yo kumukubita bajyanwe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

Umurambo w’uwo munyeshuri wajyanywe ku bitaro bya Byumba ukaba ugomba koherezwa i Kigali ku kigo cy’ibimenyetso bya gihanga (RFI) kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka