Abanyeshuri n’umwarimu bakurikiranyweho gukubita umwana agapfa

Abanyeshuri batandatu n’umwarimu wabo bakurikiranyweho gukubita umunyeshuri bamuziza ibiryo, bimuviramo urupfu. Byabereye ku kigo cya GS Rumuri giherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Miyove mu Kagari ka Gakenke mu Mudugudu wa Museke.

Abanyeshuri n'umwarimu bakurikiranyweho gukubita umwana agapfa
Abanyeshuri n’umwarimu bakurikiranyweho gukubita umwana agapfa

Uwo mwarimu witwa Nibagwire Caline ngo yahaye abo banyeshuri amabwiriza yo gukubita mugenzi wabo kuko yari aje kurya kandi atize.

Bamaze kumukubita ngo yarabacitse ariruka agwa muferege ufata amazi ava ku mashuri ufite ubureburebure bwa m1.5 z’ubujyakuzimu. Ngo bamutegeye moto, ajyanwa ku kigo nderabuzima Miyove, ariko umuyobozi wacyo avuga ko uwo munyeshuri yahageze yapfuye.

Umurambo nta bikomere ufite bigaragara usibye ko ufite udusharure mu gatuza, bikekwa ko yakubise agatuza hasi arimo ahunga Abanyeshuri bamukubitaga.

Abanyeshuri bakekwa ndetse n’umurezi wabo watanze amabwiriza yo kumukubita bajyanwe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

Umurambo w’uwo munyeshuri wajyanywe ku bitaro bya Byumba ukaba ugomba koherezwa i Kigali ku kigo cy’ibimenyetso bya gihanga (RFI) kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ibitekerezo   ( 6 )

Birababajekdi biteye agahinda kubona umwarimu ahagarikira abanyeshuri ngo bakubite mugenzi wabo kuburyo bamuvutsa ubuzima.nibakurikiranywe kandi bahanywe by’intangarugero

Alias yanditse ku itariki ya: 29-05-2025  →  Musubize

Narabivuze ibintu byo guhubuka si byiza.

NGOMBWA yanditse ku itariki ya: 28-05-2025  →  Musubize

Mwaramutse turabakunda

Claude yanditse ku itariki ya: 28-05-2025  →  Musubize

Murahoneza dukunda amakuruyanyu

Claude yanditse ku itariki ya: 28-05-2025  →  Musubize

Nukuri birababaje cyane kuba umurezi
Ariwe ushora abanyeshuri mu imico
Idahwitse.kandi birakwiye ko bahanywa
Kugirango nabandi barezi bazajye
Bamenya ibihano bikwiye abanyeshuri

Alias yanditse ku itariki ya: 28-05-2025  →  Musubize

Oya abobantu rwose bakoz nabi p iryoniyicarubozo umwana bararamuhohoteye cyane kubyo nibahanwe namategeko abihanira bahanwe cyane cyane

Frd yanditse ku itariki ya: 27-05-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka