Abanyeshuli biciwe i Muramba banze kwitandukanya barasabirwa gushyirwa mu Ntwari
Abanyeshuli 17 bigaga mu ishuli ryitwa College de l’Immaculee Conception riri i Muramba mu karere ka Ngororero bishwe n’abacengezi nyuma yo kubasaba inshuro nyinshi kwitandukanya bakurikije amoko cyangwa uturere ariko bakanangira bakavuga ko ari Abanyarwanda.
Ubwo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitari Protais, ari kumwe n’umunyamabanga nshigwabikorwa w’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari no gutanga imidari basuraga iki kigo,tariki 30/03/2012, umuyobozi wa College de l’Immaculee Conception, Sr Marie Victoire Uwamariya, yasabye ko abo bana bashyirwa mu rwego rw’intwari.
Minisitiri Mitari yavuze ko bagiye gushyiraho itsinda rizakorana n’abazi ibyabaye byose hanyuma hakazafatwa imyanzuro ikwiriye. Hazigwa kandi uburyo abanyeshuri barokokeye muri buriya bwicanyi bagira ihuriro ndetse n’imiryango yabo. Yasabye abana barokokeye muri ririya shuri kubigiramo uruhare rw’ibanze.
Umwana waharokokeye Murekatete Clementine wo mu karere ka Muhanga icyo gihe wigaga mu mwaka wa 2 yatanze ubuhamya ko basabwe inshuro nyinshi kwitandukanya bakanga. Abana basubizaga ko batari abahutu cyangwa abatutsi ko ahubwo ari abanyarwanda.
Muhimpundu Epiphanie wo mu karere ka Kayonza nawe yigaga mu mwaka wa 2. Yatanze icyifuzo cy’uko bagenzi be bashyirwa mu ntwari, abarokotse buriya bwicanyi bakaba banaramugaye yifuje ko babona ubufasha.
Minisitiri Mitari yavuze ko yifatanyije n’imiryango y’abana baguye muri College de l’Immaculee Conception, anashimira ubutwari bwabo bwaranzwe no kwanga kwitandukanya.
Yanashimiye Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside maze asaba ko abacyaritswemo n’ingengabitekerezo ya Jenoside bagomba kwamaganwa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turasabakoba shyirwamuntwari z’urwanda kukobemeyegupfana n’inzira karengane!