Abanyeshuli ba RDF Command Staff College bari mu ruzinduko mu karere ka Karongi
Abanyeshuli 12 n’abarimu bane baturutse mu ishuli ryigisha abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (RDF Command Staff College) bari mu karere ka Karongi mu ruzinduko rugamije kureba aho akarere kageze mu iterambere.
Insanganyamatsiko y’urwo ruzinduko ni ukurebera hamwe uruhare rw’ikoranabuhanga (ICT) mu iterambere ry’igihugu; nk’uko byatangajwe na Brigadier General Jean Jacques Mupenzi.
Mu ijambo ry’ikaze umuyobozi w’akarere ka Karongi yagejeje ku bashyitsi, Kayumba Bernard yagaragaje ibyishimo yatewe n’urwo ruzinduko rw’ingabo z’igihugu avuga ko ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bakora nk’ikipe imwe kandi bose mu nzego zose bafite intego imwe yo guteza imbere umuturarwanda.
Abashyitsi nibamara kumurikirwa ibikorwa bamaze kwigezaho kuva kuri ICT, Ubuzima, uburezi, ubukungu, amashanyarazi, umutekano n’ibindi, barahita bajya gusura bimwe muri ibyo bikorwa babyirebera n’amaso.

Brigadier General Jean Jacques Mupenzi uyoboye intumwa yasobanuriye abagize inama njyanama y’akarere ka Karongi ko ishuli rya RDF Command Staff College ari ishuli ryo mu rwego rwo hejuru ryigisha abasirikare bafite ipeti rya Major na Colonel bagasohoka bari ku rwego rwa BM (Military Brevetted).
Ni ishuli u Rwanda rutigeze rugira mbere y’umwaka w’1994 kubera ubuyobozi bubi nk’uko Brigadier General Mupenzi yabisobanuye. Iryari rihari icyo gihe ni ishuli rya SM riri ku rwego rumwe n’ishuli rya Gako ryigisha abasirikare ba cadette bagasohoka bafite ipeti rya Sous lieutenant.
Uruzinduko rwa RDF Command Staff College mu karere ka Karongi rwatangiye mu kanya saa tatu zo kuri uyu wa kabili tariki 29/01/2013. Biteganyijwe bakomereza uruzinduko rwabo mu karere ka Rutsiro.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|