Abanyepoliki n’abanyamadini mu karere k’ibiyaga bigari ngo bagize ubushake amahoro yaboneka

Abagize ishyirahamwe APRED rishinzwe kuganira ku ruhare rw’abanyamadini n’abanyapoliti mu kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari bavuga ko habaye ubushake ku mpande zombi amahoro yaboneka kuko abaturage bafite ubushake bw’amahoro.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe APRED buvuga ko ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari byagwiriye n’ibizazane bitandukanye bivuye ku mpamvu za politiki, aho bagaragaza ko ibibazo byabaye mu gihugu cy’u Rwanda kuva 1990 byakurikiwe n’ibyabaye mu gihugu cy’u Burundi 1993 hamwe n’igihugu cya Congo kuva 1996 kugeza n’ubu kitarabonekamo umutekano bifite aho bihurira n’impamvu za politiki.

Umuyobozi wa APRED, Rev. Joshua Kasereka Lusenge, ukomoka mu gihugu cya Congo avuga ko bumwe mu buryo bwo kugarura amahoro mu karere ari ukugaragaza ibibazo bihari kandi bikaganirwaho kuko ibi bibazo byabaye mu bihugu byagiye byambukiranya imipaka bikagira ingaruka mu bindi bihugu nka Jenoside yabaye mu Rwanda.

Kuganirwaho mu rwego rwa politiki ngo rwajyana no kwigisha abaturage imibanire myiza, kandi ubuyobozi bugashyiraho imiyoborere ituma abaturage bava mu bucyene kuko bamwe mu baturage bakora ibikorwa byo guhohotera abandi kugira babone imibereho.

Abanyamadini n'abanyapolitiki baturuka mu bihugu by'u Rwanda, Burundi na Congo bari mu mwiherero mu karere ka Rubavu tariki 21/12/2013.
Abanyamadini n’abanyapolitiki baturuka mu bihugu by’u Rwanda, Burundi na Congo bari mu mwiherero mu karere ka Rubavu tariki 21/12/2013.

Rev. Gato Munyamasoko uyobora itorero rya Baptist mu Rwanda avuga ko nyuma y’ibyabaye bishoboka ko abaturage bo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Congo bagirana ikizere habaye kuganira kw’abayobozi, akavuga ko abayobozi bubakira ubumwe bw’ibihugu ku mahoro kuruta kubyubakira ku ntambara.

Gushyira hamwe kw’abanyamadini mu kwigisha abaturage koroherana, kubahana, kubana mu bwumvikane no kubana mu mahoro mu bihugu, amatorero mu bihugu agakorana, akagenderana kuburyo urwicyekwe rushira urukundo n’amahoro byagaruka.

Rev. Munyamasoko avuga ko ubuyobozi bucyeneye no guteza imbere imiyoborere myiza no kurwanya ubucyene kugira ngo abaturage bahugire mu bibafitiye akamaro bibaha inyungu kuruta kwitabira gushaka amaramukiro mu bikorwa byo kubuza abandi amahoro.

Ibi bikorwa by’imibanire myiza y’abatuye akarere kandi ngo hakwiye ko amatorero, amashyirahamwe akorera mu karere nka CEPGL n’indi miryango biteza imbere ibikorwa bihuza abanyagihugu mu kwiteza imbere bakigishwa ubumwe n’ubwiyunge aho guhora mu by’amoko n’uturere maze abaturage bagatozwa gukora bakarwanya ubucyene.

Ihuriro rya APRED rigaragaza ko benshi bitabira ibikorwa byo guhungabanya amahoro babiterwa no kubuzwa uburenganzira, abandi kubera ubucyene bwo kubura icyo bakora ngo bagire imibereho myiza bakitabira ibikorwa bihungabanya amahoro nk’ubwiyahuzi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka