Abanyekongo ntibishimiye gufungirwaho umupaka batabimenyeshejwe
Abacongomani bafungiweho umupaka bari mu Rwanda batangaza ko batishimiye icyemezo igihugu cyabo cyafashe kuko hatabayeho kumenyeshwa ifungwa ry’umupaka mbere yuko bishyirwa mu bikorwa.
Saa kumi n’ebyili z’umugoroba tariki 22/10/2012 umupaka wa Rubavu wari ufunzwe Abanyarwanda 74 bari muri Congo mu mujyi wa Goma ndetse bazimirizwaho n’amatara naho Abanyekongo 50 bari mu Rwanda bashyirwa muri zone neutre kuko batashoboraga kwinjira mu gihugu cyabo. Cyakora Abanyarwanda bashoboye gutaha saa mbili z’ijoro.
Bamwe mu Banyekongo bavuganye na Kigali Today bavuga ko batishimira ibyemezo bihutiweho bikomeje kugenda bifatwa n’igihugu cyabo birimo kwanga ibicuruzwa bivuye mu Rwanda bacyenera hamwe no gufunga umupaka kuburyo budasobanutse.
Abanyekongo batuye Goma bavuga ko ibyemezo Leta yabo ifata bigamije kubahima cyane ko ababifata nta ngaruka bibagiraho.

Umwe mu baturage ba Goma wari waheze mu Rwanda yagize ati “ubuse Leta ifata icyemezo cyo gufunga umupaka gute mu gihe aritwe tuwukoresha duhahirana n’u Rwanda, ibyo bibazo by’umutekano mucye ivuga ntibiri i Goma, ahubwo ni uburyo bwo kuduhima.”
Iki cyemezo cyo gufunga imipaka ku masaha y’umugoroba kije nyuma y’iminsi Congo itangiye guhagarika ibicuruzwa bivuye mu Rwanda birimo inyama.
Ibi kandi bije bikurikira ifungwa ry’umupaka wa petite barrier wanyurwagaho n’abanyamaguru ariko bari barategetswe kunyura ku mupaka munini.
Abanyarwanda batahaga mu masaha akuze bavugaga ko hari aho bagera ingabo za Congo zaje gutura muri zone neutre zikabatera amabuye.
Rusizi: Abanyekongo 150 baraye mu Rwanda naho Abanyarwanda 200 barara muri Congo
Ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kugeza saa mbiri z’ijoro hari Abanyekongo 150 batabashije gutaha iwabo n’imodoka 5 zabo ariko iyo mibare ishobora kwiyongera kuko hari abandi bavaga i Kigali mu modoka za nimugoroba bari bamenyereye kwambuka saa yine zijoro.
Ku ruhande rw’u Rwanda hari hamaze kumenyekana AbanyaRwanda bagera kuri 200 baraye muri Congo.
Ushinzwe kuyobora umupaka mu karere ka Rusizi ,Gaspal Harerimana, yadutangarije ko batazi impamvu Congo yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka batabizi.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuganaga na mugenzi we wo muri Congo yamutangarije ko icyo ari icyemezo cyavuye mu buyobozi bwo hejuru i Kinshasa bityo nabo ngo bahita bakurikiza itegeko bahawe.

Bamwe mu Banyekongo twasanze ku mupaka w’uRwanda baratangaza ko kuba baraye batageze iwabo bibabaje ariko bakongera kugirira imbabazi Abanyarwanda baraye muri Congo kuko ngo nta mutekano waho wizewe neza.
Gufunga umupaka ku masaha y’umugoroba ni icyemezo cyatagajwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku kuri uyu wa mbere, yatangaje ko bikozwe bishingiye ku mabwiriza ya Leta ya Congo avuga ko imipaka ihuza umujyi wa Goma wa Congo na Gisenyi izajya ifungurwa saa kumi n’ebyiri za mugitondo igafungwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Icyi cyemezo gitandukanye n’amasezerano y’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) yashyizweho umukono n’ibihugu biyihuriyemo birimo Congo, u Rwanda n’u Burundi yemeza ifungurwa ry’imipaka amasaha 24 kuri 24 yashyizweho mu mwaka wa 2010.
Epimaque Nsanzurwanda ushinzwe amahoro n’umutekano, demokarasi n’imiyoborere myiza muri CEPGL yatangaje ko batunguwe n’icyi cyemezo, cyakora avuga ko CEPGL iri gutegura ibiganiro kugira ngo harebwe uburyo imipaka yakongera igakora uko byari bisanzwe.
Hagati y’u Rwanda na Congo hari urwicyekwe ruterwa n’umutwe wa M23 Congo ishinja u Rwanda na Uganda gutera inkunga.
Ibi bihugu bibihakana bikagaragaza ko ntaho bihuriye n’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo ahubwo ari ikibazo cy’abanyagihugu Leta ya Congo yerengagiza ikagitwerera ibihugu bituranye.
Sylidio Sebuharara na Euphrem Musabwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyamuneka aba baturanyi murabona atari abo gusengerwa, kuko kwihangana byo nibyo twabanje!! Buriya si ubushotoranyi bulabije ariko buvanze nubucucu kuko sinzi niba aritwe duhomba kubarusha! Nako numvise Paluku abicira inyeri ngo biradufasha kuko Hotel zacu gsenyi na Kamembe zirabona aba clients kd koko ntazi ko aribyo! Bazadukenera ye