Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda batinya iruka rya Nyiragongo batangiye gutaha

Mu ijoro ryakeye abaturage babarirwa mu bihumbi birindwi bari binjiye mu Rwanda baturutse i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batinya kugerwaho n’ingaruka z’ikirunga cya Nyiragongo cyarimo kiruka cyerekeza mu mujyi wa Goma.

Binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi, bashyirirwaho aho kubakirira, harimo kuri Stade ya Rubavu izwi nka Stade Umuganda.

Hari n’abandi benshi bishoboye bahise bajya mu mahoteri baracumbika, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwashyizeho imodoka zitwara abanyantege nke, ndetse n’abafite ibibazo by’ubuzima bakitabwaho.

Icyakora uko amasaha yagiye akura ni ko umuriro wari wateye benshi ubwoba wagiye ugabanuka, ndetse bamwe bagira icyizere cyo gusubira mu gihugu cyabo.

Mu Karere ka Rubavu na Goma abaturage baratekanye nubwo bakomeje kumva imitingito mito mito yisukiranya buri kanya, icyakora ikaba ntacyo yahise yangiza ako kanya bitewe n’ubukana bwayo.

Umunyamakuru wa Kigali Today ubwo yazengurukaga Umujyi wa Gisenyi, yabonye abantu bikoreye ibyo bari bahunganye, berekeza ku mupaka basubira muri Congo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwakiriye abaturage bahungiye mu Rwanda babarirwa mu bihumbi birindwi, icyakora abagera kuri 90% bamaze gusubira iwabo.

Kubera uburyo abahungiye mu Rwanda baje biruka nyuma y’igihe bategereje gufungurirwa umupaka na Congo yari yabangiye, habonetsemo abantu batanu bagize ikibazo cy’uburwayi, bitabwaho n’abaganga.

Bamwe mu bahungiye mu Rwanda bavuga ko bahunze kubera gutinya ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo batinya ko cyagera mu mujyi wa Goma.

Icyakora nticyashoboye kuhagera nk’uko babikekaga kuko cyagarukiye muri territoire ya Nyiragongo ahazwi nka Buhene ndetse kikaba cyasenye amazu n’ibindi igikoma cyaka umuriro cyahuye na byo.

Nyuma y’uko iruka ry’icyo kirunga rirangiye, abaturage bagaragaye batemberera mu duce cyarutsemo, bigaragara ko hamwe umuriro w’igikoma cyarutse wari ucyaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka