Abanyekongo barahungishiriza inka zabo mu Rwanda kubera ko ingabo za FARDC zatangiye kuzirya
Inka zirenga 500 zimaze kugera mu Rwanda, ngo n’izindi nyinshi ziri mu nzira zihunga ubushimusi buri gukorwa n’ingabo za Kongo zitwa FARDC aho ziri kurya inka z’abaturage mu duce twa Bunagana, Runyonyi na Rumangabo.
Umwe mu bashumba witwa Sebageni ucumbitse ahitwa i Mudende waganiriye na Kigali Today yatangaje ko inka zirenga ijana zimaze kuribwa n’ingabo za Kongo mu duce twa Bunagana.

Aba bashumba baravuga ko batangiye urugendo rwo guhungisha inka kuva taliki 05/11/2013, bamwe ndetse ngo bari mu mashyamba bahungishirijemo inka zabo, abandi bamaze kugera ku butaka bwa Uganda aho bahungiye.
Amakuru aturuka muri Kongo aravuga ko abasirikari b’abakomando bayobowe na Col Mamadou barya izo nka ngo bavuga ko bari kurya inka za M23.

Uretse inka ziri kuribwa, ngo n’imyaka y’Abanyarwanda bahinga ahitwa Kibumba yamaze kwigabizwa n’ingabo za Kongo ziri muri batayo ya 32 kandi ngo ibi bikorwa byo kwibasira imyaka birajyana no guhohotera abaturage bagerageje kuvuga.
Abamaze guhungana n’inka zabo, babwiye Kigali Today ko bamaze iminsi batunzwe n’amata gusa, bityo ngo bakaba bumva bashonje bakeneye inkunga y’ibiribwa kandi ngo barasaba u Rwanda bahungiyemo ko rwabafasha kubona aho bashyira amatungo yabo.

Abayobozi b’akarere ka Rubavu n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB, Rwanda Agriculture Board ngo burateganya gusura izi nka, ngo harebwe icyakorwa n’izaba zifite indwara zitabweho ngo zidapfira ba nyirazo ubusa cyangwa zikanduza izisanzwe mu Rwanda.
Biravugwa ko ngo abasirikari ba Kongo bari ku rugamba badahabwa ibiribwa bihagije, ndetse mu minsi ishize ngo bagaburirwaga n’abasirikari ba LONI bari mu mutwe wa MONUSCO. Mu myumweru 2 bishize ingabo za Kongo ziri ahitwa Hehu zaje kwiba ibirayi by’abaturage bahinga mu Rwanda ahitwa Gasizi, abaturage barabatesha. Ibi kandi bimaze kuba inshuro eshatu nk’uko byemezwa n’abahinga aho mu Gasizi.

Abanyarwanda baragirira mu kibaya gihuza u Rwanda na Kongo mu gace ka Rubavu nabo bavuga ko inka zirenga 200 zashimuswe n’ingabo za Kongo banyirazo bagaheba. Ubuyobozi bw’imirenge ikikije ikibaya bwasabye abaturage kutemera ko inka zabo zongera gukandagira ku butaka bwegeranye na Kongo kugira ngo zitazongera kunyagwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
njye ndasaba Kigali today ko yagira na version y’igifaransa ndetse n’icyongereza ku makuru yayo bityo ibi bintu bikajya bimenywa n’abanyamahanga atari abanyarwanda gusa.Congo yo yandika mu ndimi z’amahanga niyo mpamvu u Rwanda ruvugwa nabi cyane na benshi.
No Leta ibarure inka zabaturage hanyu ma ivugane na
leta ya Congo yi shyure. kuko za twa we ningabo za
leta ntabwo arinye shyamba.tubona abaturage bare
nga nurwa.