Abanyekongo bahungiye mu Rwanda banze kujya mu nkambi

Impunzi z’Abanyecongo 2500 zahungiye mu Rwanda taliki 15/11/2012 bavuga ko badashaka kujya mu nkambi kuko biteguye ko intambara ihuje ingabo za leta ya Congo n’ingabo z’umutwe wa M23 irangira vuba bagasubira mu gihugu cyabo.

Abagore n’abana benshi muri izi munzi baraye hanze ku bigo by’amashuri mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu. Umuryango utabara imbabare (Croix-Rouge) waje kubareba ugira ngo ubageze mu nkambi ya Nkamira isanzwe yakira impunzi ndetse ubagezeho ubutabazi bw’ibanze ariko ntibyakunda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 16/11/2012 haramutse agahenge kuko uduce twarimo ingabo za Leta ya Congo zatwirukanywemo n’ingabo z’umutwe wa M23, abaturage bamwe bakaba batangiye kujya kuzana ibintu byabo ariko bakagaruka mu Rwanda kuko bavuga ko ingabo za Congo zishobora kongera kugaba ibitero.

Iyi ntambara yubuye mu gitondo cya taliki 15/11/2012 abaturage bavuga ko yatangajwe n’ingabo za Congo ahitwa Kibumba zishaka kwirukana uyu mutwe, ikaba intambara yagaragayemo intwaro zikomeye kuri buri ruhande, ndetse yakoreshejwemo n’indege za MONUSCO.

Kimwe mu bisasu byaguye mu Rwanda taliki 15/11/2012 bivuye muri Congo.
Kimwe mu bisasu byaguye mu Rwanda taliki 15/11/2012 bivuye muri Congo.

Leta ya Congo nayo yakoresheje ibimodoka by’intambara nubwo byarangiye ingabo za Congo zirukanywe mu duce zarimo. Iyo ntaramba ibera muri Congo yakomerekeje Umunyarwanda umwe isasu ryasanze mu murima yihingira ndetse haboneka n’inkomere eshatu z’abaturage b’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda.

Nubwo ku ruhande rw’u Rwanda umutekano urinzwe, abaturage bamwe batangiye kugira ubwoba bitewe n’amasasu n’ibibombe bigwa mu Rwanda.

Ku mugoroba wa tariki 15/11/2012 hari ibisasu umunani byaguye ku butaka bw’u Rwanda ariko ntawe byahitanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Etienne, yatangaje ko Abanyarwanda batagomba kugira ikibazo kuko intambara ibera muri Congo kandi mu Rwanda umutekano urinzwe, cyakora asaba abaturage kwitonda mu kwambuka nkuko babimenyereye kugira ngo hatagira uhura n’ikibazo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

Que la geurre soit fini, il tue les innocent, les enfants,femmes et les vieux. Le gouvernement doit faire tout pour finir la geurre par la dialogue. C’est la seule voix de sortie de la geurre. M23 est mouvement des congolais determine et qui revandiquent leurs driots. Pensez surtout a la dialoque au dtriment de la geurre.

ngufu yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Et bien nous sommes au camp de refugie depuis des annnees mais la n’est pas belle. C’est juste un calvaire mais entre la mort et la vie ,il faut choisir le moindre. La geurre n’est pas bon, il tue les enfants, les femmes et les vieux innocents. Je fais appel au gouvernement congolais de finir la geurre par le dialogue. M23 est compose des nationaux congolais qui revandiquent leurs droits. Please que le gouvernement soit flexible et entend la voix d’une partie de son peuple. Cela apportera la paix durable pour tous les congolais. Que la peix du seigneur soit avec vous.

elise12 yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Ubwo se impunzi ko ijyenerwa irategeka? noneho bari hafi no guhitamo ibyo bagaburirwa? Baracyarenzwe, kwanga kujya mu nkambi??? bambaze jye uyimazemo imyaniko narahoze, Ngaho nibasubire mu masasu wabona abari mu nkambi twabona ibiduhaza,

Bazumva yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka