Abanyekongo baherutse guhungira mu Rwanda batangiye gutahuka

Impunzi z abanyecongo bari bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu kubera imirwano yarimo kubera mu mujyi wa Goma batangiye gusubira mu ngo zabo mu mujyi wa Goma.

Abakongomani(barangajwe imbere n'uwambaye umupira wera)ku mupaka w'u Rwanda berekeje inzira itaha i Goma
Abakongomani(barangajwe imbere n’uwambaye umupira wera)ku mupaka w’u Rwanda berekeje inzira itaha i Goma

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’ u Rwanda Alain Mukurarinda yabwiye Kigali Today ko impunzi zishaka gutaha zemewe gutaha.

Yagize ati "hari abagera ku ijana bamaze kubisaba kandi ntitwabangira kuko bafite amakuru ko iwabo bimeze neza."

Impunzi zibarirwa muri 500 bari bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu kubera gutinya imirwano yari mu mujyi wa Goma hagati y’ ingabo za FARDC n’ abarwanyi ba M23 kuva tariki 26 Mutarama 2025.

Abenshi bahungiye mu Rwanda bari bavuye mu bice bya Birere mu mujyi wa Goma, Majengo, Mabanga na Ndosho, bavugaga ko bahunga masasu menshi arimo kuvugira aho batuye baza mu Rwanda bizera ko batekanye.

Barekeje mu gihugu cyabo
Barekeje mu gihugu cyabo

Umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi niwo urimo gukoreshwa ku bantu bari i Goma barimo gushaka kuza mu Rwanda, ukaba urimo gukoreshwa n’ abanyecongo bashaka gusubira mu gihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri u Rwanda n’umubyeyi kuko rwata kubarugana

Epimaque yanditse ku itariki ya: 29-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka