Abanyekongo 300 bahungiye mu Rwanda

Kuva tariki 16/12/2012, Abanyekongo 300 bavuga Ikinyarwanda bamaze kugera mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu bahunga ibikorwa by’ihohoterwa bavuga ko bakorerwa n’ingabo za Leta ya congo.

Kuri uyu wa kabiri taliki 18/12/2012 ku mupaka munini mu karere ka Rubavu hari Abanyekongo 70 bavuga ko bavuye ahitwa Mushaki.

Uwitwa Mukakariza yagize ati: “mu masaha ya saa mbiri z’ijoro twumvise amasasu menshi avugira aho dutuye, tugira ubwoba, mukanya gato hakurikiraho ibikorwa byo kumena amazu no kuyarasa.”

Izindi mpunzi zabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko hari umusore barashe ubwo yahungishaga umugore we. Izi mpunzi zivuga ko abaza kubahohotera bavuga Ikinyarwanda n’Iringala.

Umukecuru w'Umunyekongo wahungiye mu Rwanda.
Umukecuru w’Umunyekongo wahungiye mu Rwanda.

Izi mpunzi ngo zari zarahungiye i Mushaki zivuye Bihembe aho ingabo za Nyatura na Mutomboki zabamburaga ibyabo zibabwira ko bene wabo (M23) bagiye bagomba kubakurikira. Ngo abahohoterwa ni abo mu duce twa Mushaki, Bihembe na Gisuma.

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) iri gukorana n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo ku mupaka hubakwe ahantu ho kwakira izo mpunzi no kuzifasha kugera mu nkambi ya Nkamira kuko benshi baza bananiwe bagenze n’amaguru, abana bishwe n’inzara; nk’uko bitangazwa na Frederic Ntawukuriryayo ushinzwe itangazamakuru muri MIDIMAR.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka