Abanyekongo 2816 bahungiye mu Rwanda barongera basubirayo

Mu gitondo cya tariki 08/05/2012 impunzi 2816 z’Abanyekongo zituye mu gace ka Kibumba zahungiye mu Rwanda zinyuze ku mupaka muto wa Gasizi mu karere ka Rubavu ariko mu masaha ya saa cyenda zitangira gusubira iwabo.

Izi mpunzi zari zigizwe n’abana 1782, abagabo 522 n’abagore 512 zakiriwe n’ingabo z’igihugu ndetse na Polisi kuva mu rucyerera.

Nk’uko izi mpunzi zabisobanuye ngo zaje zihunze amasasu yaraye avuga kandi batazi abayarasaga. Ngo nubwo nta wayakomerekeyemo cyangwa ngo yitabe Imana, abayarasaga bari bambaye imyenda ya gisirikare kandi banabasahuye.

Ubwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) Antoine Ruvebana yasuraga umupaka izo mpunzi zinjiriyeho mu masaha ya saa munani, hari hasigaye impunzi zitagera no kuri 200. Abenshi bari basubiye mu byabo kuko urusaku rw’amasasu rwari rutacyumvikana. Abandi bavuga ko bagiye kureba uko umutekano uhagaze basanga ari mubi bakazana n’utundi tuntu twabo.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, Antoine Ruvebena, aganira n'impunzi z'Abanyekongo.
Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, Antoine Ruvebena, aganira n’impunzi z’Abanyekongo.

Umunyamabanga Uhoraho muri MDIMAR avuga ko ziriya mpunzi zigarutse guhungira mu Rwanda byaba ari ikibazo gikomeye kuko kugera kuri uwo mupaka hari umuhanda mubi cyane unyerera ku buryo nta gikamyo cyahanyura. Uwo muhanda kandi uri kure y’inkambi ya Nkamira iri mu birometero birenga 12, na yo kandi iruzuye ku buryo MIDIMAR iri gushaka ahandi ibatuza.

Kugira ngo hubakwe indi nkambi byatwara igihe kirekire. Gusa ngo bagiye gufatanya n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe gucyura impunzi (UNHCR) barebe ingamba zafatwa mu gihe ziriya mpunzu zigaruka; nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka