Abanyekongo 19 baje mu Rwanda biyita Abanyarwanda batahutse bashubijwe iwabo
Abagabo babili, abagore 5 n’abana 12 bashubijwe mu guhugu cya Congo kuri uyu wa gatanu tariki 27/12/2013 nyuma yo kuvumburwa ko ari Abanyecongo batuye Rutchuro bari baje mu Rwanda biyita Abanyarwanda batahutse kugira ngo bahabwe ibyo impunzi z’Abanyarwanda zihungutse zigenerwa.
Aba Banyecongo 19 bageze mu Rwanda taliki 20/12/2013 mu mpunzi z’Abanyarwanda 129 bari batahutse mu gihugu cyabo bavuye mu duce twa Rutchuro na Masisi.
Bakigera mu Rwanda nta kibazo bahuye nacyo kuko bahawe nbyo impunzi zigenerwa bagahita basubira iwabo muri Congo baciye ku mupaka wa Kabuhanga aho baje gufatwa n’inzego z’umutekano w’u Rwanda zababajije abo baribo bakavuga ko ari Abanyecongo babazwa aho banyuze bakemera ko baje mu Rwanda bita Abanyarwanda kugira ngo bahabwe ibihabwa impunzi none bakaba bitahiye.

Izi mpunzi zivuga ko zatawe muri yombi taliki ya 21 na 22/12/2013 zishaka gusubira mu gihugu cyazo aho zahise zisubizwa mu nkmabi ya Nkamira, zihakurwa kuri uyu wa gatanu zishyikirizwa inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo.
Ubuyobozi bwa HCR mu Rwanda buvuga ko iki kibazo cyo kutagenzura HCR na Monusco bagomba no kukigezwaho kugira ngo bajye babyitaho kuko hari benshi biyita Abanyarwanda ataribo kubera impamvu zabo.
Aya makuru Kigali today iyakesha bamwe mu barwanyi ba FDLR banyura mu kigo cya Monusco ahari abasore benshi biyita ko bari abasirikare b’ingabo z’u Rwanda boherejwe kurwana ku ruhande rwa M23 nyamara igenzura ryagaragaje ko ari Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda mu gihe barimo basaba ko bakoherezwa mu mahanga kuko bagejeje mu Rwanda bagirirwa nabi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
uzi ko inda ntaho itakugeza!!! ubwo se bari bafite gahunda yo kuzasubirayo, cg se nibamara kurya bazaguma ino aka wa mugani!!! gusa babanze barebe niba nta kindi kibazanye
hahahaha!! barebe neza niba nta kindi kibagenza maze babahe ibiryo bitahire kuko inda ni ingome !!!!
ariko Congo iranze irananiranye neza? ngaho ibibazo by’urudacaa none bageze kuza kwiba ibigenerwa impunzi erega Congo ikwiye ubujyanama kuva mubuyobozi bwo hasi kugeza kuri perezida.