Abanyekongo 1000 bahungira mu Rwanda buri munsi
Kuva mu cyumweru gishize, nibura impunzi 1000 z’Abanyekongo zinjira mu Rwanda ku mupaka wa Goma-Gisenyi buri munsi zihunga imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba zigometse ku butegetsi muri Kivu y’amajyaruguru.
Abenshi muri izo mpunzi ni abagore, abana n’abakuze bava Masisi na Walikale. Ababashije kugera mu Rwanda barimo gukurikiranwa no kwitabwaho mu nkambi bubakiwe ku bilometero 20 uvuye ku mupaka ; nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).
Abamaze kwakirwa ni abaturutse mu duce dutandukanye nko muri Kivu y’amajyaruguruu, i Goma, no mu bindi bice bihakikije nka Masisi na Walikale. Uretse abageze mu Rwanda, abandi bacumbikiwe mu nkambi ebyiri ziri i Sake aho batangiye kwitabwaho no guhabwa ubufasha bw’ibanze.
Abakozi ba UNHCR barimo kubakira batangaza ko ababageraho bahagera baguye agacuho, inzara n’inyota bivuza ubuhuha. Ikindi kibabaje kandi ni uko hejuru y’uwo munaniro wose usanga abenshi baba bahetse abana, bikoreye ibyo kuryamira nk’imifariso, ndetse banafite utundi ducogocogo two kwiyambaza mu buzima barimo.
Umuvugizi wa HCR Adrian Edwards yagize ati « Turimo kugerageza uko dushoboye hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bacu kugira ngo duhe aba bantu ubutabazi bw’ibanze nk’aho kuba bakinze umusaya n’ibindi byabafasha ku buryo bwihuse. Abashinzwe umutekano nabo barahari ngo izi mpunzi zitagira ikizihungabanya. Si ibyo gusa kandi kuko hari n’abashinzwe kureba abababaye kurusha abandi kugira ngo bitabweho uko bishoboka ».
Kuva imirwano yo muri Congo yatangira abarenga 300.000 bamaze kuvanwa mu byabo, abenshi bakaba baraturutse muri Kivu y’amajyepfo kubera intambara ya FDLR n’umutwe wa Mai-Mai. Hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa kane muri Kivu y’amajyaruguru ho habaruwe abagera kuri 58.000 bitewe n’intambara hagati y’ingabo za Leta n’abashyigikiye umusirikare utavuga rumwe n’ubutegetsi witwa Jean Bosco Ntaganda.
Abandi barenga 38.000 nabo bamaze kuvanwa mu byabo i Masisi na Walikale, UNHCR ikaba ihangayikishijwe n’uko itabasha kugera kuri izo mpunzi ngo zihabwe ubufasha kubera umutekano mucye uri mu nkambi ya Mbati ahagenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro. Izo mpunzi nazo zikorerwa ibikorwa by’urugomo no gufatwa ku ngufu nk’uko UNHCR ikomeza ibivuga.
UNHCR irahamagarira buri wese kugira icyo yakora kugira ngo izo mpunzi zibashe kwitabwaho kandi zikurwe mu karengane, zihabwe ibiribwa, ubuvuzi, umutekano no kwisanzura nk’undi munyagihugu wese.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje sana kubona ukuntu abantu bavanywe mu byabo kubera imirwano batagizemo uruhare ngo ibe , gusa Imana ikomeze ibarinde!!!!!