Abanyecongo 320 bahungiye Busasamana bagiye gusubizwa iwabo kubera guteza umwuka mubi
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko impunzi z’Abanyekongo 320 zahungiye mu murenge wa Busasamana zigiye kujyanwa mu nkambi ya Nkamira kugira ngo HCR ikorera mu Rwanda ivugane na HCR ya Congo zisubizwe mu gihugu cyabo.
Ubwo intambara hagati y’ingabo za Congo n’abarwanyi ba M23 yuburaga taliki 14/07/2013, impunzi 666 zahungiye mu murenge wa Busasamana zivuye mu duce twa Kirimanyoka, mu Gisheke no mu Kanyanja aho zari zituye, zihunga zivuga ko zarashweho ibisasu byinshi n’ingabo za Congo zarasaga mu birindiro bya M23.
Bakigera mu Rwanda basabwe kujya mu nkambi ya Nkamira, barabyanga bavuga ko intambara yo muri Congo itamara igihe kinini kuburyo bajya mu nkambi. Bahisemo gucumbikirwa n’abaturage baziranye nabo ku mupaka, intambara yarangira bakazasubira mu byabo.
Ibi impunzi zabyumvikanye n’ubuyobozi bw’akarere n’umurenge bwazakiriye ndetse babashakira ubufasha butuma zibaho neza.

Taliki 30/07/2013 impunzi 320 zabyutse zishaka kwambuka umupaka zitabimenyesheje ubuyobozi bwazakiriye, abasirikare barinze umupaka barazangira birinda ko Leta ya Congo yabyitwaza ivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda binjiye bigize abaturage, basaba impunzi guca ku mupaka uzwi.
Impunzi zahise zijya kunyura ku mupaka muto wa Gisenyi ntizemerewe gusohoka mu gihugu kuko inzego z’abinjira n’abasohoka nta hantu zari zibazi nk’impunzi, zibasaba ko zakwiyambaza ubuyobozi buzizi burimo akarere na HCR kugira ngo bashobore kubafasha gutaha.
Nyuma y’amasaha make ibi bibazo bibaye, imiryango idaharanira inyungu muri Congo (societes Civil) yatangiye kuvugira ku maradio ihamagara ingabo za Congo gutabara abaturage ba Congo bari kurenganira mu Rwanda bajyanwa mu nkambi ya Nkamira kandi ngo iwabo ari amahoro bavuga ko aho kujyanwa i Nkamira bajyanwa i Mugunga.
Iki kibazo cyatumye ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwakiriye izi mpunzi buvuga ko bugiye gusaba ko zasubira iwabo kugira ngo uyu mwuka mubi uhagarare cyane ko byahise bijyana no guhohotera Abanyarwanda bajya i Goma.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu muri iki gitondo yagize ati “ impunzi zakiriwe n’ubuyobozi ariko zashatse kugenda ntawe uzisezereye cyangwa ngo aziherekeze ndetse ubuyobozi butabizi, ntizemererwa kunyura aho zanyuze zihunga mu kwirinda ibirego Leta ya Congo irega u Rwanda.”
Bahame Hassan avuga ko bagiye gushaka imodoka ijyana izi mpunzi mu nkambi ya Nkamira bakazishyikiriza ishami ry’umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi (HCR) ikorera mu Rwanda kugira ngo izisubize mu gihugu cyabo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mumbabarire sinzi ibya diplomacie.ariko nge mbona babareka bagataha ku buryo bwihuse ndetse n’abandi baje mbere yabo bahunze;hagasigara abari mu gihugu kubera izindi mpamvu zitari iz’ubuhunzi.kuko urwango badufitiye n’ubwinshi bwabo mu Rwanda mbona bazatugirira nabi.Ahubwo abashinzwe umutekano barusheho kuba maso.