Abanyasudani bigiye kuri Radiyo Izuba uburyo ikorana n’abaturage mu itangazamakuru

Minisitiri ushinzwe umuco n’itangazamakuru muri imwe muri Leta zigize Sudani Ragab Elbash n’itsinda ry’abanyamakuru bo muri Sudani tariki 04/04/2013 basuye Radio Izuba bagamije kureba imikorere y’amaradio y’abaturage mu Rwanda n’icyo Sudani yakwigira kuri iyo mikorere.

Iri tsinda ryashimye imikorere ya Radio Izuba nka radio y’abaturage, bavuga ko bishimiye uburyo abaturage bavuga amakuru binyuze mu cyitwa imboni za Radio Izuba.

Minisitiri Ragab ahamya ko bigiye byinshi kuri Radio Izuba mu birebana no guha abaturage ijambo ngo bagire uruhare mu kwiteza imbere babikesha umuyoboro w’itangazamakuru.

Uyu muyobozi wo muri Soudan anavuga ko biyemeje kujya gukangurira itangazamakuru ryo muri Soudan kwitabira gukora ibiganiro bishimangira kurwanya amakimbirane ariko bimakaza amahoro arambye mu gihugu cyabo cyaranzwe n’intambara.

Kimwe mucyo bavuze radio z’abaturage zitandukaniyeho n’izo mu Rwanda, nuko ngo iwabo muri Soudan usanga radio y’abaturage iba ari iy’ubwoko (agace kamwe gatuyemo ubwo bwoko) bumwe gusa bakaba bashima ko mu Rwanda iba idashingiye ku gace cyangwa ubwoko bumwe.

Urubuga rwa Radio izuba ruvuga ko umuyobozi wa Radio Izuba, Kayihura Eric, yavuze ko uyu mu ministire n’abo bazanye biyemeje gushyiraho uburyo bw’imboni mu maradiyo y’abaturage akorera muri Soudan.

Imboni za radio Izuba ni uburyo umuturage umwe mu murenge cyangwa mu karere ahabwa amahugurwa y’ibanze mu itangazamakuru kugirango ajye atangaza ibyabereye mu murenge atuyemo.

Mu gihe cy’amakuru izi mboni zihabwa umwanya maze zikoresheje telefoni zikavuga inkuru yabaye iwabo mu karere cyangwa mu murenge, ibi bigatuma abaturage barushaho kwiyumvamo ko radiyo ari iy’abaturage.

Radiyo Izuba ni Radio ivugira mu karere ka Ngoma mu ntara y’ Iburasirazuba ikaba ari radiyo yigenga y’ishyirahamwe ryitwa ADECO.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 2 )

NDABAKUNDA PE!!

BIZIMUNGU BUSENI yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

Ndabakunda Ndi Imboni Mukarere Ka Gatsibo Umurenge Wa Remera

Nteziryayo Habiibu yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka