Abanyarwenya biyemeje kudasigara mu kwimakaza ihame ry’uburinganire
Abanyarwenya bo mu Rwanda biyemeje kudasigara mu rugamba rwo guhangana n’amagambo yibasira abagore n’abakobwa, mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryabakorerwa, no guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire cyane cyane binyuze mu mwuga wabo wo gusetsa.

Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rukomeje gukura umunsi ku wundi, mu byiciro bitandukanye ariko wagera mu gice kijyanye n’urwenya, bikarushaho kuba akarusho ndetse no gutungurana uburyo gikomeje gutera imbere buri munsi, bijyanye n’ubwiyongere bw’Abanyarwenya ndetse n’uburyo bagaragaza impano zabo mu gusetsa abantu.
Nubwo bimeze bityo ariko, ni igice kikirimo kwiyubaka ndetse gikeneye ko n’abakibarizwamo bagira ibyo bafashwa, mu gutegura no guhanga udushya twa buri munsi mu byo bateramo urwenya, mu rwego rwo kwirinda ko n’ubwo ari urwenya bashobora kurengera cyangwa bakagira n’abo bibasira, n’ubwo ataricyo baba bagambiriye.
Ni muri urwo rwego binyuze mu bukangurambaga bwa Hindura Blague, Abanyarwenya biyemeje guhindura uburyo batera urwenya mu ruhame, bishobora kuba byakwibasira umukobwa cyangwa umugore.
Bamwe mu Banyarwenya baganiriye na Kt Radio, bagaragaza ko hari urwenya bakoraga mu bitaramo bitandukanye, ugasanga barakoresha amagambo cyangwa ibikorwa bishobora gufatwa nk’ibyibasira abagore n’abakobwa kuko bumvaga ari urwenya ariko bikajyana no kudasobanukirwa.
Elise Ndimurukundo umaze kwamamara nka Pilate mu bitaramo bya GEN-Z Comedy, akaba anakora mu kiganiro DUNDA SHOW cya KT Radio, yagize ati: "Hari igihe twateraga urwenya ukaba wahagurutsa umukobwa mu ruhame ugasanga ukoresheje amagambo yo kumwibasira."
Akomeza avuga ko mu mahugurwa yahawe muri ubu bukangurambaga, yamwongereye ubumenyi butandukanye bizamufasha kugira uruhare mu kwirinda kugwa mu mutego nk’uwo.
Rukundo Patrick uzwi nka Rusine, avuga ko usanga hari amagambo mabi akoreshwa yibasira abagore cyangwa abakobwa, ati "Waba utwaye imodoka, umuntu yakwitambika, uti kandi ubu wasanga ari umugore?."
Agasaba ko abatera urwenya bakwiye guhindura uburyo barukoramo birinda amagambo ashobora kuzana ivangura, no kumbangamira ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.
Ubu bukangurambaga bwa Hindura Blague, bugamije gukuraho ibintu usanga bibera mu ruhame cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga, bikomeza gushimangira imyumvire mibi kuri gahunda y’uburinganire mu gihe wakabaye umwanya mwiza wo kutagira n’umwe uhezwa.
Uretse abari mu gice cy’imyidagaduro, ubu bukangurambaga kandi bunareba abakoresha imbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kuzikoresha neza batagize uwo bahutaza cyangwa ngo bibasire mu magambo bakoresha mu gutanga ubutumwa n’ibitekerezo.
Pamella Mudakikwa umenyereye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa X, muri ubu bukangurambaga avuga ko hari igihe usoma ubutumwa cyangwa ukumva urwenya umuntu ateye ukagwa mu kantu, bitewe no kuba biba byiganjemo amagambo yibasira abagore n’abakobwa.
Umuryango w’Abibumbye wita ku bagore ishami ry’u Rwanda, ryateguye ubu bukangurambaga, ugaragaza ko bugamije gutangiza ibiganiro ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, gukangurira abasore guhagurukira kurwanya ibitekerezo n’imyitwarire ishingiye ku gitsina.
Ni ubukangurambaga bugamije kwifashisha abo bose bashobora kugeza ijwi kure, gushishikariza Isi yose gusobanukirwa amahame ajyanye n’imyidagaduro no guhindura imyitwarire.
Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Janet Kem avuga ko ubukangurambaga bwa Hindura Blague, butagamije gusa gukuraho iryo vangura cyangwa ayo magambo atesha agaciro, ahubwo bijyana no guteza imbere abari mu mwuga wo gutera urwenya ndetse kandi bikaba n’igikoresho mu guhindura imibereho.
Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo ashimangira ko urwenya rukwiye guhuza abantu kurusha kubatanya, bityo ko abanyarwenya bakwiye gukoresha uwo mwanya.

Ohereza igitekerezo
|