Abanyarwandakazi bavuye i Dafur bigishije indangagaciro z’iterambere

Abagore bari mu ngabo z’igihugu bari baragiye mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur, bagize uruhare mu guhindura uburyo abagore b’Abanya-Darfur bibonaga mu muryango w’iwabo, aho babigishaga kwihesha agaciro no gukora bakiteza imbere.

Lt. Gen. Kayonga yakira ingabo zari zigize icyiciro cya nyuma cya Batayo ya 71 zivuye mu butumwa bw'amahoro muri Sudani.
Lt. Gen. Kayonga yakira ingabo zari zigize icyiciro cya nyuma cya Batayo ya 71 zivuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani.

Intara ya Darfur nk’igice cyabayemo intambara n’amakimbirane, abagore bari mu bagize ibibazo byinshi birimo n’ihohoterwa ndetse ingaruka zaryo zikabagiraho inkurikizi mbi zikomeye bituma bamwe barangwa no kwiheza no kumva ko nta gaciro bagifite muri sosiyete.

Ariko aho abagore bari mu ngabo z’u Rwanda zagiye muri iyi ntara kubungabunga amahoro bahagereye, babafashije kongera kwibyutsamo icyizere ndetse ngo hari icyahindutse kuko berekanye ko bashoboye.

Sergent Murungi na bagenzi be mu ndege yabavanye mu butumwa muri Sudani.
Sergent Murungi na bagenzi be mu ndege yabavanye mu butumwa muri Sudani.

Ibi byatangajwe na Sgt Jeanne Murungi, wari mu cyiciro cya nyuma cya Batayo ya 71 yatahutse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 26/02/2013. Yagize ati: “Umuco wabo ntiwemera ko abagore babo bahura n’abagabo, basa nk’ababaho mu muhezo. Nyamara tugezeyo twabakanguriye kwisanga mu bandi badamu byibura bo bagasabana hagati yabo kandi bakungurana inama.

“Twabigishije ko bagomba kwirwanaho ntibagume mu bikari, ahubwo biga uko bagomba gukora za rondereza. Twabigishije no gusabana, tubigisha imbyino Nyarwanda nabo batwigisha imbyino za Sudani, mbese ubu twasize basigaye bakunze u Rwanda n’Abanyarwanda, cyane cyane ko u Rwanda rwateye imbere muri gender”.

Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda na Colonel Eugene Nkubito wari uyoboye izi ngabo.
Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda na Colonel Eugene Nkubito wari uyoboye izi ngabo.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, yatangaje ko gukoresha uburyo bwo kwegereza abagore bagenzi babo biri mu byatumye iyo ntego igerwaho, kuko kuba ari bo babarindira umutekano bituma banabisanzuraho kuruta abagabo.

Bimwe mu bikorwa ingabo z’u Rwanda zakoze ni ukubakira abana amashuri ahitwa Zalinge, ahitwa Nalititi izi ngabo zihubakira abagore isoko kuko bacururizaga mu mucanga. Amafaranga yakoze ibyo bikorwa byose akaba yari umusanzu bishakagamo ubwabo kandi byabigishije ko ahari ubushake byose bishoboka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka