Abanyarwandakazi baba mu Bwongereza biyemeje gufasha abagore babyara batishoboye

Umuryango w’Abanyarwandakazi batuye mu Bwongereza “Rwanda Sisterhood Association”, uvuga ko uzafasha umubyeyi wese utishoboye kubona ibyangombwa bimufasha kubyara neza.

Abanyarwandakazi batuye mu Bwongereza bafashishije bagenzi babo batwite ibikenewe kugira ngo byabyare neza
Abanyarwandakazi batuye mu Bwongereza bafashishije bagenzi babo batwite ibikenewe kugira ngo byabyare neza

Uyu muryango wabitangaje umaze gushyikiriza umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, amakarita 400 y’ubwishingizi mu kwivuza n’udupaki 200 turimo iby’ibanze bikenerwa n’umubyeyi mu gihe cyo kubyara.

Mutesi Souvenir uyoboye itsinda avuga ko biyemeje gushakira umubyeyi wese utishoboye ibikoresho byo kwa muganga bikenerwa mu gihe cyo kubyara.

Ibindi batanze birimo agakoresho gafunga umukondo w’umwana uvuka n’akawukeba, udupfukantoki (gants) dukoreshwa n’abaganga, agatambaro umubyeyi abyariraho n’aho bategurira umwana.

Hari n’ibindi uyu muryango watanze ariko byo ukaba “wifuza ko bizatangwa n’Abanyarwandakazi muri rusange aho bari hose ku isi.”

Harimo kandi n’ibitambaro bafatamo umwana n’ibizatunga umwana n’umubyeyi nyuma yo kubyara.

Buri gapaki k’ibintu bikenerwa n’umubyeyi mu gihe cyo kubyara, ngo kagera mu Rwanda gafite igiciro cy’amafaranga ibihumbi 20Frw.

Mutesi yavuze ko kubura ibintu nk’ibyo by’ibanze bishobora gutuma umuntu atabyarira kwa muganga, ariko umubyeyi nabyitwaza azajya ahita yakirwa na muganga ako kanya.

yagize ati “Twiyemeje kujya dufasha buri Munyarwandakazi wese utishoboye kubona ibi bikoresho bikenerwa na muganga mu gihe cyo kubyaza umuntu.”

Abagize uyu muryango bavuga ko banatanze imashini zidoda 400, kugira ngo ababyeyi babyara bajye bamenya kwishakira imibereho.

Umwe mu baturage b’akagari ka Nyabisindu wahawe imfashanyo, yishimiye ko ashobora kubyarira mu nzira akabyara neza mu gihe kwa muganga ngo baba bataramwakira.

Umuyobozi w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean-Sauveur avuga ko inkunga bahawe izafasha ababyeyi kumenya ibikenewe mu kubyara, mu rwego rwo gukumira impfu z’abana n’ababyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka