Abanyarwanda twese twari tuboshye - Yolanda Mukagasana

Aha ndavuga nk’Umunyarwanda wabaye mu Rwanda nkivuka. Abanyarwanda twese twari tuboshye, abibwiraga ko bataboshye baribeshyaga. Abatutsi bari baboshywe no gucibwa mu gihugu bakirimo, n’ipfunwe ryo kuzira icyo utihaye.

Yolanda MUKAGASANA
Yolanda MUKAGASANA

Abahutu benshi bari baramaze kuba imbata z’urwango kuko babeshywe ku mateka yacu. Ibyo byose ntawabibonaga, yaba umuturarwanda cyangwa umunyamahanga. Ndetse hari n’Abatutsi batabibonaga. Nibwira ko bose babyumvise aho inkubiri y’amashyaka itangiriye, Amajyepfo n’amajyaruguru bagashyamirana bapfa uturere.

Mu 1994 Jenoside irangiye ni ho numva utinangiye umutima yabyumvise.

Abanyarwanda bari hanze bose siko bari Abatutsi nyamara ntibyaburaga kuvugwa
nk’ihame. Impunzi zabayeho nabi zihezwa mu bihugu zahungiyemo, ndetse nk’uko
mu Rwanda bamwe bihinduje amoko ngo babone imibereho, niko n’impunzi
z’Abanyarwanda zimwe zihinduye amazina ngo ajyane n’ay’ibihugu zahungiyemo,
n’ubu bamwe baracyayitwa.

Uwavuga ko kwibohora bitamugezeho ni nde?

Inka zitirirwaga Abatutsi nubwo ntazo bari bakigira. Iyo bicwaga n’inka zaricwaga
zikaribwa. Nyamara hari abana bazingamye, abandi bwaki yaratongoye. Abicaga
Abatutsi banabasenyeraga, kuko bumvaga kwica Umututsi
yaragombaga kujyana n’ibye abicanyi batabashije kurya no kwikorera.

Uwavuga ko atari aboshywe azambwire nzabimwerke.

Abakoloni batwambuye Ubunyarwanda none twarabwishubije. Baduciyemo amoko atatu none twishubije Ubunyarwanda. Umuco nyarwanda waraboshywe biratinda.

Indirimbo zavugaga ku Rwanda zemerwaga hakurikijwe uwazihimbye cyangwa
uziririmba kurusha gukurikira impano y’umuhimbyi cyangwa ijwi ryiza
ry’umuririmbyi.

Nta bisigo byari bikibaho. Nta kuvuga amazina y’inka mu bukwe.

Hari hashyizwe imbere kurya kandi mu Kinyarwanda nta biryo mu bukwe. N’ubu
nibaza ko bitazacika kuko uretse n’umuco waciwe n’amacakubiri, n’imico
mvamahanga yaratubase ngo ni ryo terambere.

Kubyukurutsa byaracitse nyamara inka zarazutse zirororoka. Ubu ntiwabaza umwana kubyukuruka ngo akubwire icyo bivuga. Umubyeyi yarabyaraga inka
zikamukamirwa. Inka zaratekaga abana ntibarware ubworo, inshuti zigatabara kugeza hari ibyaye. Ibyacitse byo ni byinshi kandi byari byiza, kuko byerekanaga ubudasa bw’umuco nyarwanda. None shenge birimo biragaruka tubikesha kwibohora, ariko inzira iracyari ndende.

Abagore bari baragowe

Iyo tuvuze kwibohora ntibivuga gusubira inyuma ngo twibagirwe iterambere. Niba
hari ababohowe, abagore ni intangarugero. Abagore bari baragowe. Umugore
yasigajwe inyuma n’ubuyobozi bwa gikoloni, kiliziya ndetse na Repubulika zose
zabanjirije kwibohora, n’ubu urugamba rwo kwibohora ruracyakomeza.

Nyamara ntibaburaga kuvuga ko ukurusha umugore akurusha urugo.
Umugore wavugwaga ni uwuhe? Ni ubwiza? Ni ubwenge? Ni umutima? Sinabimenya.

Umugore nta gaciro yari akigira, haba aho yavutse ndetse n’aho yashatse. Iyo atabyaraga aho yashatse, nta burenganzira yagiraga aho yashatse. Iwabo na ho byose byabaga iby’abahungu.

Ndetse ababyeyi mu kuraga ntibibagirwe kuvuga ngo haramutse hagize umukobwa
ugaruka kuruhira iwabo bakavuga umuhungu azaruhiraho. Umugore uretse kuruhira iwabo nta bundi burenganzira yari ahafite. Uretse ko na kera bitari shyashya kuko ngo nta mugore wuriraga inzu. Ubu kubera iterambere umugore akora akazi kose nka musaza we cyangwa se umugabo we.

Umugore ntiyajyaga ku rugamba ndetse ni yo mpamvu Ndabaga yabaye iciro ry’umugani. Ubu abakobwa n’abagore bari mu ngabo zacu.
Abagore baraducungira umutekano. Abagore barajya mu butumwa bw’amahoro hose ku isi.

Abagore ni abayobozi. Abagore barashora imari bakagira ibigo byabo bwite. Abagore baragenda amahanga kuko ngo akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze.

Iyo tuvuze kwibohora tujye twibuka no kubohoka tutibagiwe kubohorwa.

FPR -Inkotanyi yaratubohoye

Ntabwo ari ibanga ni FPR-Inkotanyi yatwibukije ko tuboshye kandi dushobora
kwibohora. FPR -Inkotanyi yaratubohoye. Ariko se tuyifasha kwibohora natwe
tukabohoka? Abantu bamwe baracyaboshye mu mitwe yabo.

Hari abakiboshywe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Abo banze kubohoka rwose. Hari ababaswe n’ibiyobyabwenge bibwira ko ari wo muti w’ibibazo by’ubuzima. Nyamara bakibagirwa ko yaba inzoga, urasinda ugasinzira, wakanguka ukabisanga. Ufata ibiyobyabwenge ugaseka ugasinzira wakanguka ugasanga birekereje, ndetse wabitindamo bikakuyobya ubwenge bikongera ibyo wahungaga.

Uyu munsi umuturage wese wo mu Rwanda afite ijambo. Dufite aho tuvugira
n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Dufite uburenganzira bwo gukora icyo
dushaka uretse kugira nabi. Ariko kubohoka kwiza ni ukumenya ko aho
uburenganzira bwacu burangirira ari ho ubw’abo turi kumwe butangirira. U Rwanda ni urw’Abanyarwanda twese nta n’umwe uhezwa.

Twite ku bana b’Abanyarwanda kandi twibuke ko na bo bafite uburenganzira, ubwenge, ijambo n’ibitekerezo, tubakunde kandi tubatege amatwi, tubigishe ibifite akamaro.

Ubu aho ibintu bigeze, FPR- Inkotanyi yaratubohoye, aho tugeze nitwibohore kuko
kwibohora nyako gusigaye ni mu mutwe wa buri Munyarwanda, mu myumvire no
mu bikorwa bituma tudasubira aho FPR-Inkotanyi yadukuye.

Nitwibohore umutima wanga twite ku mutima ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, tutazongera kugwa muri bya bindi byigeze kutuboha bikazadutsikamira tutakigira urwinyagamburiro.

Nitwibohore ibyangiza ubuzima bwacu, ubukene, umwanda, ibiyobyabwenge
by’ubwoko bwose, twibohore amashyari n’inzangano zitagira impamvu.
Tugire umutima muntu ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda nta kuvangura. Twikunde kuko kwikunda nyako ni ukwanga umugayo, tugaharanira indangagaciro nyarwanda, tukanga icyadusubiza inyuma.

Dusigasire ibyo twagezeho twiyushye akuya, kandi duhange n’ibindi. Igihugu cyacu gikomeze kuba bandebereho ku isuku, ku mubano
wacu nk’Abanyarwanda watangaje abanyamahanga. Mu w’1994, u Rwanda rwari
urw’imirambo, ibyobo n’ibyanira, rwari urw’imfubyi n’abapfakazi. Aho rugeze ruteye ishyari abatarwifurizaga amahoro, rugatera ubwuzu abarukunda, abarushenye bo barahekenya kuko batumvaga aho twahera twiyubaka.

Ariko tureke kwirara kuko inzira ni ndende kandi iracyari inzitane, nituve ku kwirara kuko kwirara biraza igiteme. Gusenya byoroha kurusha kubaka, ariko ubushake buruta byose.

Rubyiruko mwebwe Rwanda rw’ejo nimuhagurukire igihugu cyanyu, ejo u Rwanda rutaba incike kandi rwarabyaye. Iki gihugu muzabyariramo mukagira abuzukuru n’abuzukuruza, nimukireme neza uko mucyifuza, muzagisigire abo muzabyara ari u Rwanda rw’amata n’ubuki.

Namwe babyeyi babyarira u Rwanda, ngo umubyeyi gito
araga abana ibyamunaniye kandi aho si ho tugomba kugana. Dushyire hamwe
twubake u Rwanda tuzarage abana igihugu cyiza. Kwibohora ntibirarangira,
nidukomeze tubohore ibisigaje kubohoka kandi ipfundo ni twe turifite.

Ukwibohora kwiza bana b’u Rwanda kuva ku mwana kugera ku mukuru.
Nkotanyi simbibagirwa. Sinibagirwa ko mwabohoye Abanyarwanda twese, ab’imbere n’abo hanze.

Nkotanyi z’amarere, Abanyarwanda benshi bishwe babatinya kuko batari babazi, Nkotanyi z’amarere zabohoye zikabohora n’interahamwe, uyu munsi zikaba
zarabaye Abanyarwanda nk’abandi twese, Nkotanyi zadusubije icyizere cyo kubaho no guseka, Nkotanyi zaduhaye igihugu hari abatakigiraga kandi barakivukiyemo bakagituramo.

Nkotanyi zatumye Umunyarwanda wese yishyira akizana mu Rwamubyaye akabona umwanya wo gutekereza no guhimba atavuga ko ejo ashobora kuba adahari, Nkotanyi zatumye ubukene burimo bukendera mu bana b’u Rwanda,
Nkotanyi mbabwire iki ?

Ndabakunda kandi ndanabashima. Icyo mbagaya ni kimwe gusa, ntimwandika amateka yanyu ngo urubyiruko ruyamenye azigishe ubutwari ruzasigira abana rubyara. Gukunda igihugu ukagiha byose kugeza no ku maraso yawe, kwihanganira inzara usize byinshi, gukunda utavanguye, ibyo rwabigiraho byo ni byinshi ariko ni ngombwa ngo bishyirwe mu bitabo ndetse abana babyige no mu mashuri.

Imana y’u Rwanda ihoranne natwe, tugire Umunsi mwiza wo kwibohora.

Yolanda MUKAGASANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka