Abanyarwanda tubarememo icyizere batinyuke Polisi – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahamagarira Polisi y’u Rwanda kurangwa n’imico myiza no gukora akazi neza kugira ngo abaturage barusheho kuyibonamo.

Yabitangaje mu muhango wo kwizihiza imyaka 17 ishize Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho no gushyira abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye, kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kamena 2017.
Perezida Kagame yashimiye Polisi y’u Rwanda ku kazi ikora ariko anayisaba kurushaho kugira imyitwarire myiza muri ako kazi.
Agira ati “Ubumenyi gusa ntibuhagije bugomba kujyana n’imico myiza. Duharanire kurangwa n’imyitwarire myiza no kwiyubaha no kubaha abandi no gukora cyane kugira ngo igihugu cyacu kirusheho gutera imbere.
Abanyarwanda tubarememo icyizere batinyuke Polisi, bayibonemo kandi bayigane bityo natwe tubakorere ibyo bifuza.”

Perezida Kagame kandi akomeza ashimira imikoranire iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage. Avuga ko iyo mikoranire yarushaho kugenda neza kuko Polisi itakora akazi yonyine.
Ati “Akazi ka Polisi kagenda neza kurushaho iyo Polisi ifatanije n’Abanyarwanda. Iyo hari umutekano buri wese akora ibyo ashatse, akabikora ashyize umutimwa hamwe.”
Akomeza agira ati “Tuzi aho igihugu cyacu kiva, aho kigeze n’aho kijya. Dufatanye guha igihugu n’akarere dutuyemo umutekano usesuye.”
Avuga ko umutekano ari wo shingiro rya byose ukaba n’inkingi ikomeye y’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.









Andi mafoto menshi hano
Ohereza igitekerezo
|
impanuro za rudasumbwa iteka zihora ari ingenzi