Abanyarwanda ntibakwiye kumva ko babaho bafashwa – Perezida wa Sena
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, arakangurira
Abanyarwanda kutabaho bategereje gufashwa kugira ngo babeho kuko hari gahunda zitandukanye Leta yashyize zo kubafasha.
Gahunda z’Ubudehe na VUP ni gahunda Leta yashyizeho mu rwego rwo kwihutisha iterambere bitandukanye n’abatekereza ko ari izo kubabeshaho, nk’uko bitangazwa n’umukuru wa Sena y’u Rwanda, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo.
Agira ati "Twagombye kumvikana twese nk’Abanyarwanda mu cyerekezo turimo tutakwishimira ko hari Umunyarwanda wakwishimira ko hari igice arimo azajya afashwa, mu gihe mu cyerekezo cyo kwigira tugomba kuvuga ngo dufite ubushibozi bwo gukoresha ibiva mu baturage bacu.
Ahubwo tuvuge ngo niba hari abantu badashoboye kwishyura ibyo bagomba gukora tubafashe kugira ngo za gahunda zibagereho, kugira ngo nabo ejo bazabe babonye ubushobozi bashobore kuzuza ibisabwa byose."

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye b’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 5/8/2014, cyari kigamije gutangariza Abanyarwanda ibyo inteko yakoze mu gihembwe gishize.
Muri iki kiganiro Perezida w’Inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite Donatille Mukabarisa na Perezida wa Sena, Ntawukuriryayo Jean Damascene, bagarutse ku bibazo bitandukanye by’abaturage. Batangaje icyo bimwe babikozeho n’icyo bateganya mu munsi iri imbere.
Byinshi muri ibyo bibazo ni ibijyanye n’amategeko agenga ingurane ku butaka adasobanutse n’ibindi bireba abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batarabona aho baba.
Inteko yaboneyeho gutangaza uko imirimo yayo ihagaze kuva mu 2003 kugeza ubu, aho imirimo igera kuri 80% inteko ishinzwe yashyizwe mu bikorwa.
Mu byakozwe n’inteko harimo gutora amategeko, gukora ubuvugizi binyuze muri za komisiyo zishinzwe gusuzuma ibibazo bigera ku nteko.
Inteko kandi ifite gahunda yo gukomeza kumenyesha Abanyarwanda imirimo yayo, nyuma yo gusanga Abaturage benshi batayibonamo abandi batazi ibikorwa byayo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
umunyarwanda yakagombye kumva ko umuntu ashobora kugufasha nawe hari aho wigejeje maze bakabanza bagakoresha amaboko yabo aho bananiwe leta nayo ikaba yahabonye. ibi byavuzwe na president wa sena ni sawa kabisa
leta yoroheje uburyo bwose bwo kuba twakwikorera tukareka kuyitegaho amaboko ibi bigaragarira muri gahunda zitandukanye twashyiriweho nka VUP ndetse na BDF mureke dukure amaboko mu mifuka ubundi twiteze imbere nigihugu cyacu dukomeze kugifasha mugutera imbere.
erega ntagihesha ishema muntu nkiyo yikorera akabasha kugira icyo yigezaho ntabufasha ahanwe , bitera ishema ryinshi kandi abanyarwanda bamaze kubyiremamo kurugero rushimishije,naho batarabasha kubyumva neza ni ubukangurambaga busabwa gusa ibintu bikajya muburyo