Abanyarwanda ntibakwiye kugira impungenge ku kwakira abimukira - Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aratangaza ko Abanyarwanda badakwiye guterwa ubwoba no kwakira abimukira bazava mu Gihugu cy’u Bwongereza, kuko usibye kuba u Rwanda rufite umutima wo gufasha abari mu kaga, abo bimukira bazanagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda
Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda

Mukuralinda avuga ko abimukira benshi bazaza bagizwe n’urubyiruko rufite ingufu zo gukora, ku buryo kubakira bizatuma Igihugu cyunguka izo mbaraga mu byiciro bitandukanye zikenewemo.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko u Rwanda atari ubwa mbere rwakira abakeneye ubufasha, kuko nk’ubu hari urubyiruko rusaga 100 rwaturutse muri Sudan kubera imirwano kandi ruri kwiga mu Rwanda, nta kibazo rufite kandi hashobora kuza n’abandi.

Mukuralinda avuga ko abimukira bazaza mu Rwanda nta byinshi bazaba bakeneye usibye kubona aho gutura, kandi Igihugu cy’u Bwongereza kizatanga byose bikenewe ngo bagire imibereho myiza, kandi ko amafaranga yabo azagera no ku Banyarwanda.

Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, baherutse gusinya amasezerano avuguruye hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza ajyanye n'ubufatanye mu bijyanye n'abimukira n'iterambere
Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, baherutse gusinya amasezerano avuguruye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’iterambere

Agira ati “Nta banga ririmo u Bwongereza buzatanga amafaranga yo gutunga abo bimukira kandi azagera no ku Banyarwanda. Kubera iki izo mbaraga twe tutazizana ngo zubake u Rwanda zubake na Afurika?”

Mukurarinda avuga ko ayo mafaranga bazazana azakoreshwa mu Rwanda bahaha banaka serivisi, ku buryo ari inyungu ku Rwanda, kandi ko habaye ikibazo Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yabyinjiramo.

Agira ati “Abazagura ibitenge, abazahaha ibyo kurya abazajya mu mahoteli, abo bose bazahasiga ayo mafaranga”.

Mukuralinda avuga ko anenga abirirwa batanga ibirego mu nkiko ngo u Rwanda ntirwakire abo bimukira, nyamara hakaba hashize imyaka ibiri basakuza ariko ntibatange igisubizo cy’uko abo bantu barengerwa.

Agira ati “Abantu bakomeje gupfa ntawe ufata umwanzuro wo gutanga igisubizo gikwiriye kiruta icyo u Rwanda rwifuza gukora, kugeza ubwo u Bwongereza n’u Rwanda bongera kuvugurura amasezerano”.

Ni ibiki byahindutse mu itegeko kugira ngo abimukira baze mu Rwanda?

Mukuralinda avuga ko hari ibyavuguruwe byari byashingiweho n’Urukiko rwo mu Bwongereza ngo abo bimukira bataza mu Rwanda, birimo nko kuba haragiyeho urukiko rw’ubujurire ku gusaba ubuhunzi ruhuriweho n’abacamanza b’Abongereza n’Abanyarwanda n’abo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Kandi ngo ibyo umucamanza yari yanenze nta n’icyo byashingiragaho cyane, kuko yari gusaba gusa kureka amasezerano agashyirwa mu bikorwa, yenda hagashyirwaho gusa igihe runaka cyo gukosora ibyo yanengaga aho kuyasubiza inyuma.

Avuga kandi ko kuba noneho amasezerano azanyura mu Nteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi, nta mpungenge biteye kuko iy’u Bwongereza yamaze kuyemeza, bivuze ko kuba ibihugu byigenga bifite uburengenzira bwo kugirana amasezerano mpuzamahanga, nta kinegu gikwiye kuba kirimo.

Asobanura ko mu gihe bazaba batarabona ibyangombwa byo kujya mu bihugu bifuza, bazaba bafite uburenganzira bwo gutura nk’umunyamahanga, kuba impunzi, cyangwa kuguma ari umwimukira, kandi ko bemerewe n’amategeko kujya ahandi bashaka nta nkomyi, cyangwa igihe cyagera bakaba banahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Agira ati, “Abo bantu bazahabwa uburyo bwo kubaho mu gihe cy’imyaka itanu, hanyuma na bo batangire kwishakira ibibabeshaho”.

Mukuralinda avuga ko abo bimukira bazagengwa n’amategeko y’u Rwanda no mu buryo bwo gukurikirana ibyaha, ku buryo ntawe uzaba agomba kuyarengaho nk’uko bigenda no ku Banyarwanda, kandi ko uwakora ibyaha azahanwa hakurikijwe amategeko yo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka