Abanyarwanda ni ubwoko bukomeye nubwo twakoze Jenoside – Senateur Mukankusi

Senateri Mukankusi Perrine aratangaza ko Abanyarwanda bari bakwiye kwishimira ko Ubunyarwanda ari ubwoko bukomeye n’ubwo hari ababiteshutseho bagahemukira bagenzi babo, igihe Abahutu bicaga Abatutsi mu bihe bitandukanye (1959-1994).

Ubwo yasozaga amahugurwa y’umunsi umwe y’abazatanga ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu midugudu yo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, Senateri Mukankusi yavuze ko Ubunyarwanda ari ubwoko bukomeye cyane, kuko n’abanyamahanga byabayobeye ukuntu igihugu cyabayemo Jenoside abantu bashobora kongera kwicarana bakaganira uko bateza igihugu cyabo imbere.

Mukankusi Perrine ati: “Abanyarwanda turi ubwoko bukomeye n’ubwo twakoze ikibi cya Jenoside ariko hari ibindi byiza dufite, ari yo mpamvu dushaka kugira ngo twongere tubigarure tubyubakireho twongere kuba ubwoko bukomeye”.

Senateri Mukankusi Perrine (hagati) na Mukabalisa Simbi Dative, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi na Niyonsaba Cyriaque uyobora umurenge wa Bwishyura.
Senateri Mukankusi Perrine (hagati) na Mukabalisa Simbi Dative, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi na Niyonsaba Cyriaque uyobora umurenge wa Bwishyura.

Mukantwari Appolinarie ni umwe mu bahuguwe akaba n’umuyobozi w’umudugudu wa Nyarusange akagari ka Gasura umurenge wa Bwishyura.

Yatanze ubuhamya bw’ukuntu yahunze n’amaguru akajya muri Zaire (RDC), ahunze Inkotanyi atinya ko zishobora kumugirira nabi kuko ari Umuhutukazi, ariko amaze kugera Zaire ngo yarebye umuruho wose yiteje kandi ntacyo ahunga, yiyemeza kugaruka mu Rwanda kuko yari amaze kumenya ko hari n’abandi bahasigaye cyangwa batahutse bameze neza.

Mukantwari ati: Nkiri Zaire narinzi ko ningaruka mu Rwanda bazanyica kuko batubwiraga ko abaje mu ndenge babica kandi natwe twazanywe n’indege. Ariko narahageze nakirwa neza n’umwana wanjye, naje mfite ubuheri none ubu ndakeye none dore ndi n’umuyoboi w’akagari ntacyo mbaye. Gahunda ya Ndi Umunyarwanda iyo ngiye kuyishishikariza abandi niheraho nkurukije uko mbayeho ubu, uko narimeze nkigaruka, n’uko nabayeho ndi muri Zaire”.

Kuva tariki 28/01/2014 mu mirenge yose igize igihugu harimo kubera amahugurwa y’abazatanga ibiganiro mu nteko z’abaturage ku rwego rw’umudugudu ubwo hazaba hizihizwa Umunsi w’Intwari uba tariki ya 1 Gashyantare.

Abayobozi b'utugari n'imidugudu mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi bitaniriye amahugurwa kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Abayobozi b’utugari n’imidugudu mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi bitaniriye amahugurwa kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Amahugurwa y’abatanga ibiganiro mu nteko z’abaturage ku midugudu, yari ifite insanganyamatsiko ebyiri:

1. Ibikomere bikomoka ku mateka n’uko Ndi Umunyarwanda yafasha kubyomora, n’ingaruka ku mibanire.
2. Agaciro k’imbabazi mu gukomeza kubaka ubunyarwanda.

Abitabiriye ayo mahugurwa yamaze umunsi wose, bakoreye mu matsinda, batanga ibitekerezo nyuma bihurizwa hamwe baza gusanga muri rusange kugira ngo umuryango nyarwanda wongere ukomere nka mbere, ari uko abahemutse bagira ubutwari bwo gusaba imbabazi, abahemukiwe nabo bakagira umutima wo kuzitanga, abasigiwe ibibazo bitandukanye nabo bagafashwa gutera imbere mu buzima, kuko bitabaye ibyo, intego ya Ndi Umunyarwanda kuzagerwaho byaba ingorabahizi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amateka yaranze igihugu cyacu ni meza mbere yuko abazungu batuzamao bakaducamo ibice kugeza twicanye. non rero nitwubakira kuri ayo mateka ntakizongera kudutandukanya kandi birashoboka kubera abayobozi dufite

mugabe yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka