Abanyarwanda n’Abanya-Zambia bunze ubumwe - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame ashima ubumwe bugaragara hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Zambia, akemeza ko ari imwe mu ntambwe igaragaza urugendo rukomeje rw’Abanyafurika mu kwibohora.

Yabitangaje ubwo yakiraga ku meza mugenzi we wa Zambia Perezida Edgar Lungu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gahyantare 2018.
Perezida Kagame yasangiye na Perezida Lungu, nyuma y’ingendo zitandukanye yakoreye muri Kigali, zirimo kureba amateka yaranze Jenoside ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi no kuba yarasuye igice cyahariwe inganda cya "Special Economic Zone."
Perezida Kagame afata uruzinduko rwa Lungu mu Rwanda nk’ikimyenyetso gifatika kiranga ubumwe bukomeje bukwiye kuranga Abanyafurika.

Yagize ati "Duhujwe cyane n’ubushake mu kubaka Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uhamye kandi ukora neza, ufite ubushobozi bwo guha serivisi zinoze abatuye uyu mugabane.
Yavuze ko ubumwe buranga Abanyafurika muri iki gihe ari ikimenyetso cy’uko Afurika itangiye gusatira kwibohora yaharaniye kuva kera.

Uretse ubucuti u Rwanda na Zambia bisanganywe, bihuririra mu miryango itandukanye yo mu karere, harimo uwa IGCLR ushinzwe guharanira umutekano n’uw’ubucuruzi wa COMESA.
Perezida Lungu arasoza uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018.







Inkuru zijyanye na: Perezida Edgar Lungu
- U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia Perezida Edgar Lungu
- C&H yahaye impano Perezida Edgar Lungu azibukiraho ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda
- Perezida Lungu wa Zambia yunamiye abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Perezida Lungu yashenguwe n’aho politiki y’ubukoloni yagejeje u Rwanda
- Perezida Lungu yamaze kugera mu Rwanda
- Perezida wa Zambia Edgar Lungu araza mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
- Umubano ushingiye ku bucuruzi hagati ya Zambia n’u Rwanda ugiye kongerwamo ingufu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni itegeko ry’imana yuko abantu bose batuye isi bakundana kandi bakaba "umwe".Ikibabaje nuko batabikora.Usanga barwana ku isi yose.Byatangiriye kuli Gahini yica murumuna we.Iyo abantu biba,basambana,barya ruswa,bashwana binyuze muli politike,baba bakorera Satani.Usanga abantu batuye isi hafi ya bose bakora ibyo imana itubuza.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko Satani ariwe Chef w’iyi si (Yohana 12:31).Gusambana bakabyita gukundana.Igihe cyose abantu bazanga gukurikiza ibyo imana idusaba binyuze kuli Bible,nta mahoro isi izagira.Kubera ko abantu bananiye imana,yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31),ubwo izica abantu bose bakora ibyo itubuza.Byisomere muli Yeremiya 25:33.Uwo Munsi ntabwo uri kure,kandi mujye mumenya ko ibyo imana yavuze byose biraba buri gihe.It is a matter of time kandi imana ikorera kuli Gahunda yayo.Kuba yaratinze kuzana Imperuka,ntibivuga ko itazaza.Soma Habaquq 2:3.