Abanyarwanda icyenda bari bafungiye muri Uganda barekuwe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda icyenda bari bafungiye Uganda.

Uko ari icyenda bose ni abasore, abenshi muri bo bakaba bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 23.

Bose bafatiwe mu karere ka Mbarara kuri bariyeri ya gisirikare bashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibyimanivuze Jean Marie Vianney ukomoka mu karere ka Burera, Umurenge wa Gahunga avuga ko yagiye muri Uganda tariki ya 17 Gicurasi 2016 agiye gusura nyirasenge utuye ahitwa Mubende anyuze ku mupaka wa Cyanika.

Yafashwe n’igisirikare cya Uganda kuwa 08 Ukwakira 2021 ari muri bisi agaruka mu Rwanda, afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara iminsi 12 nyuma ashyikirizwa urukiko ashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko akatirwa kugarurwa mu Rwanda.

Ibyimanivuze avuga ko kandi abasirikare ba Uganda bamwambuye 60,000 by’amashilingi ya Uganda.

Undi wambuwe amafaranga ni Niyonsaba Alain Augustin wagiye Uganda mu mwaka wa 2017 mu ntangiriro zawo, akaba yarafashwe n’igisirikare cya Uganda agaruka mu Rwanda yamburwa n’umupolisi amafaranga y’u Rwanda 9,500.

Aho bari bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara ngo barakubitwaga ngo bemere ko binjiye ku butaka bwa Uganda binyuranyije n’amategeko ndetse ngo bakabwirwa amagambo mabi.

Bagira inama abandi bifuza kujya guhahira Uganda ko basubiza inyuma icyo gitekerezo kuko aho bakoraga bamaze kumenya ko Leta yabo idashaka umunyarwanda babambuye ndetse bamwe bagakubitwa kubera ko bishyuje ayo bakoreye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka