Abanyarwanda dukwiye kuba nka ya mashyiga bavuga ngo uwadukuramo umwe ntitwarya – Min. Kamanzi
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yabwiye abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro ko iyo umuntu atangiye kwiyumva ukwe undi ukwe, buri wese aba nyamwigendaho, bityo bagatandukanya ingufu zabo kuruta uko bari kuzishyira hamwe bakagera ku bikorwa binini by’iterambere.
Ibi Minisitiri Kamanzi yabigarutseho mu biganiro byabaye nyuma y’umuganda wo ku wa gatandatu tariki 28/12/2013, ubwo we n’abaturage b’uwo murenge barangizaga umuganda maze bakaganira ku ngingo zitandukanye harimo n’ikiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Minisitiri Kamanzi yavuze ko birushaho kuba bibi iyo abantu babaye ba nyamwigendaho, bakagira n’ibyo usanga bapfa nyamara bitari na ngombwa, nk’uko byagenze mu bihe byo hambere mu Rwanda, ubwo abantu bakunze kugirana amakimbirane bitewe n’uko batari bahuje amoko n’uturere.
Ati “ibyo mureke tubisige kuko ntacyo bimaze, icyo byamaze mwarakibonye, byatujyanye muri Jenoside turamarana turicana, dusiga abantu batifashije, dusiga imfubyi, abapfakazi n’ubukene. Ibyo byose ni ukubita ahasigaye tugafatana urunana.”

Minisitiri Kamanzi yatanze urugero rw’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, aho abaturage bagihuriyemo bavuye ku yindi migabane y’isi itandukanye, nyamara bakaba biyumvamo cyane ko bagomba guharanira ishema ry’igihugu cyabo ndetse bakarwanya bivuye inyuma umuntu wese ugerageje guhungabanya inyungu rusange z’igihugu cyabo.
Kimwe mu bigaragaza urukundo bagirira Amerika ngo ni uko hari aho usanga abaturage baramanitse amabendera y’igihugu mu ngo zabo.
Ati “niba abo bantu badafite icyo bapfana baraturutse hirya no hino, ariko bakaba biyumva mu gihugu kimwe, biyita Abanyamerika kandi bikabatera n’ishema rikomeye, kubera iki twebwe Abanyarwanda duhuje umuco, ururimi ndetse n’amaraso, ni iki kitubuza kumva ko tugomba kwishimira ubwo Bunyarwanda bwacu ndetse tukanaburwanirira, ushatse kububangamira tukamuhashya.”
Abanyarwanda rero na bo ngo ntabwo bari bakwiye kugira icyo bapfa kuko amateka yo hambere agaragaza ko ari abavandimwe, ahubwo bagiye bajya gutura mu bice byo hirya no hino bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo intambara ndetse no kujya gushaka imibereho.

Yatanze urugero rw’uko yumva hari abavuga ko abo mu bisekuruza bye bya kera bari batuye mu Bwanamukali (ubu ni mu bice byo mu ntara y’amajyepfo), ariko ubu bakaba basigaye batuye mu Mutara.
Bivuze ko aho mu Bwanamukali hashobora kuba harasigayeyo bene wabo na Minisitiri Kamanzi ariko bakaba bataziranye.
Ati “rero kwangana no gupfa amoko bizajya bituma twihekura kandi turi umuryango umwe. Abanyarwanda bafite ikibahuza kandi ibyo ni ukuri.
Kuki twajya gushyikiria udutanya, aho gushyigikira utwunga?”
Yabwiye abaturage kwima amatwi abantu cyane cyane bari mu mahanga birirwa basebya gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, bakavuga ko igamije gupfukamisha Abahutu kugira ngo basabe imbabazi Abatutsi, ko ibyo ntaho bihuriye n’intego nyayo y’iyo gahunda.
Iyi gahunda igamije ko umuntu ku giti cye yiyumvamo ko hari igihemu yagize, agahemukira mugenzi we agatuma aba uko ari, akaba atakigira agaciro yari afite mu muryango we, agatuma aba inkehwe kandi mbere yari afite imbaraga z’umuryango we.
Ati “ushobora guca bugufi ukagenda ukamusaba imbabazi uti twarahemutse ariko ntibizongere ukundi, ubu turi bamwe, dushyire imbaraga zacu hamwe, twubake igihugu.”
Minisitiri Kamanzi yeretse abo baturage baganiraga ko amacakubiri ari mabi kuko yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo u Rwanda rukadindira mu iterambere.

Iyo ayo macakubiri atabaho ubu u Rwanda ngo ruba rugeze kure mu iterambere. Icyakora kubera ubuyobozi bwiza igihugu gifite, bukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage babeho neza kandi babane mu mahoro, biyumvemo Ubunyarwanda kuruta kwiyumvamo andi moko, kugira ngo n’abazabaho mu bihe biri imbere bazabyiruke biyumvamo Ubunyarwanda, kandi baragwe igihugu kizira amacakubiri.
Minisitiri Kamanzi yasoje agira ati “twari dukwiye kureba ibiduhuza byinshi tukabyubakiraho, aho gushwana dupfa ubusa. Abanyarwanda dukwiye kuba tumeze nka ya mashyiga bavuga ngo uwadukuramo umwe ntitwarya. Abagifite intege nke batarabasha kubyiyumvamo, tubasindagize, ariko na bo ntibasigare inyuma, ugenda acumbagira tumuhe akabando, tumusindagize, azageraho akabando agate, atere intambwe nkatwe twese tugendere hamwe.”
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Mufatanye kuko birafasha!! ni u Rda kuba rugeze aha ni ukubera amaboko y’abana b’abanyarwanda!!
Abishyize hamwe nta kibananira..kuko nzi ko gufatanya buri gahunda nzia ntako bisa rwose!
erega ntaho abantu bashyize hamwe bagamije ikiza ngo batsindwe niyo mpamvu nanjye mbona ibyo minister yavuze ari ukuri mu gihe twemereye abaza kutuvangira tukabumva ntaho twaba tugana ndabarahiye mureke dushyire hamwe twiyumvemo ubunyarwanda iby’amoko tubijugunye kure nibwo u Rwanda tuzagera kubyo twifuza byose.
iyi ngingo minister yavuzeho ni ingenzi koko, ubundi buri munyarwanda yumvise ko amahoro ya mugenzi we ari yo ye, akumva ko kubura amahoro kwa mugenzi we abisangiye nawe nibwo twaba twimitse ubuvandimwe
iyi ngingo minister yavuzeho ni ingenzi koko, ubundi buri munyarwanda yumvise ko amahoro ya mugenzi we ari yo ye, akumva ko kubura amahoro kwa mugenzi we abisangiye nawe nibwo twaba twimitse ubuvandimwe
ariko abanyarwanda aho dushaka kugera ntidushobora kuhagera tudashyize hamwe