Abanyarwanda bongeye kujya i Goma ariko ubwoba buracyari bwose
Abanyarwanda bongeye gusubira gukorera i Goma nyuma y’ubwoba bwinshi batewe n’imyigaragambyo yabaye taliki 24/08/2013 ikagira n’Abanyarwanda ihitana.
Saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa 26/08/2013 ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga ku mupaka muto umuhuza umujyi wa Goma na Gisenyi yasanze abaturage bongeye kwambuka nkuko byari bisanzwe ariko benshi bavuga ko bafite ubwoba ko bongera guhohoterwa.

Mugemana ni umwe mubasanzwe bakora akazi ko kwambutsa ibicuruzwa ku mutwe, aganiraga n’umunyamakuru wa Kigali Today yarafite umutwaro agomba kujyana Goma ariko ntiyashoboye kwambuka.
Yagize ati “nubwo tujya Goma ni ukwiyahura, ubu ngarukiye mu mupaka narenze uruhande rw’u Rwanda. Ariko ngeze ku ruhande rwa Congo abapolisi bambaza niba ndi Umunyarwanda cyangwa Umunyecongo bahita bambwira kujya mu kazi nterekanye n’ibyangombwa niruka ngaruka.”

Umunyamakuru amubajije aho ashyira umutwaro yarajyanye Goma yagize ati “nyirawo aze awitwarire, nta kumburira kurenze kuriya. Nubwo ubu twumva hari agahenge bashobora kongera kwigaragambya bakaba batugirira nabi”.
Nubwo bigaragara ko abantu bari kwambuka, abenshi ni Abanyecongo baza gufata ibicuruzwa, naho Abanyarwanda bambuka ni abagore abagabo bari bafite ubwoba.

Abanyecongo baza guhahira mu Rwanda batashatse kwivuga amazina, bavuga ko hari Abanyecongo bigaragambya kubera intambara ibera hafi ya Goma igatuma ibisasu bigwa mu mujyi, cyakora ngo ntibikwiye ko bigaragambya bahohotera abaturage b’Abanyarwanda mu gihe baza mu Rwanda ntibagire ikibazo.
Abanyecongo 8 nibo bamaze gupfa kuva imirwano yakongera kuba kuva taliki 22/08/2013. uretse babiri barashwe n’ingabo za MONUSCO barimo bibatera amabuye, batandatu bazize ibisasu biterwa mu mujyi wa Goma.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nakuru abanyecongo nibatange amahoro nu umurimo kuko Nate turabibaha
mubihorere usanze intare ituje ayikora mubwanwa koko??!
Abanyekongo bafite mind ifunze pe!