Abanyarwanda bongeye kujya i Goma ariko ubwoba buracyari bwose

Abanyarwanda bongeye gusubira gukorera i Goma nyuma y’ubwoba bwinshi batewe n’imyigaragambyo yabaye taliki 24/08/2013 ikagira n’Abanyarwanda ihitana.

Saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa 26/08/2013 ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga ku mupaka muto umuhuza umujyi wa Goma na Gisenyi yasanze abaturage bongeye kwambuka nkuko byari bisanzwe ariko benshi bavuga ko bafite ubwoba ko bongera guhohoterwa.

Kuri uyu wa mbere tariki 26/08/2013, Abanyarwanda bongeye kwambuka umupaka bajya i Goma nyuma y'iminsi havugwa imyigaragambyo yibasira Abanyarwanda.
Kuri uyu wa mbere tariki 26/08/2013, Abanyarwanda bongeye kwambuka umupaka bajya i Goma nyuma y’iminsi havugwa imyigaragambyo yibasira Abanyarwanda.

Mugemana ni umwe mubasanzwe bakora akazi ko kwambutsa ibicuruzwa ku mutwe, aganiraga n’umunyamakuru wa Kigali Today yarafite umutwaro agomba kujyana Goma ariko ntiyashoboye kwambuka.

Yagize ati “nubwo tujya Goma ni ukwiyahura, ubu ngarukiye mu mupaka narenze uruhande rw’u Rwanda. Ariko ngeze ku ruhande rwa Congo abapolisi bambaza niba ndi Umunyarwanda cyangwa Umunyecongo bahita bambwira kujya mu kazi nterekanye n’ibyangombwa niruka ngaruka.”

Abagabo bari bafite ubwoba bwo kwambuka batinya ko bahohoterwa.
Abagabo bari bafite ubwoba bwo kwambuka batinya ko bahohoterwa.

Umunyamakuru amubajije aho ashyira umutwaro yarajyanye Goma yagize ati “nyirawo aze awitwarire, nta kumburira kurenze kuriya. Nubwo ubu twumva hari agahenge bashobora kongera kwigaragambya bakaba batugirira nabi”.

Nubwo bigaragara ko abantu bari kwambuka, abenshi ni Abanyecongo baza gufata ibicuruzwa, naho Abanyarwanda bambuka ni abagore abagabo bari bafite ubwoba.

Uyu ngo yakubiswe n'Abanyecongo kubera ari Umunyarwanda.
Uyu ngo yakubiswe n’Abanyecongo kubera ari Umunyarwanda.

Abanyecongo baza guhahira mu Rwanda batashatse kwivuga amazina, bavuga ko hari Abanyecongo bigaragambya kubera intambara ibera hafi ya Goma igatuma ibisasu bigwa mu mujyi, cyakora ngo ntibikwiye ko bigaragambya bahohotera abaturage b’Abanyarwanda mu gihe baza mu Rwanda ntibagire ikibazo.

Abanyecongo 8 nibo bamaze gupfa kuva imirwano yakongera kuba kuva taliki 22/08/2013. uretse babiri barashwe n’ingabo za MONUSCO barimo bibatera amabuye, batandatu bazize ibisasu biterwa mu mujyi wa Goma.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

Nakuru abanyecongo nibatange amahoro nu umurimo kuko Nate turabibaha

Nicky yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

mubihorere usanze intare ituje ayikora mubwanwa koko??!

eflem yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

Abanyekongo bafite mind ifunze pe!

Alias CYETU yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka