Abanyarwanda bongeye gusubira Goma nyuma y’imyigaragambyo yari yababujije kwambuka
Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Congo bashoboye gukomeza ibikorwa byabo nyuma yuko tariki 18/07/2013 bari batinye kwambuka kubera gutinya ibikorwa by’ihohoterwa abaturage bo mu mujyi wa Goma bafatanyije n’inzego z’umutekano bakorera Abanyarwanda.
Nubwo ibikorwa by’ihohoterwa ku Banyarwanda bajya mu mujyi wa Goma bisanzwe bibaho, taliki 18/07/2013 byari byiyongereye kubera imyigaragambyo y’abagore b’abasirikare, abasirikare n’abaturage bamaganaga icyemezo cyo kujyana Kinshasa uwari ayoboye urugamba ruhuje ingabo za Congo n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Congo, Col Mustafa Mamadu Ndala.
Abigaragambya bahohoteraga Abanyarwanda hamwe n’umuryango wa MONUSCO wabujije abasirikare ba Congo gukoresha ibirindiro byayo mu kurasa abarwanyi ba M23 kuko byatumye M23 ibarasaho ndetse, kutabaha umwanya wo kurasira ku birindiro bya MONUSCO bigatuma abasirikare ba Congo barasa mu Rwanda.
Ibi bikorwa byatumye Abanyarwanda bahagarika kujya Goma, umupaka usigara ukoreshwa n’Abanyecongo baza mu Rwanda bagasubirayo nta kibazo. Ku ruhande rwa Congo umupaka wari urinzwe n’abasirikare bafite intwaro zikomeye.

Kuri uyu wa gatanu tariki 19/07/2013, ku mupaka ibintu byongeye kuba uko bisanzwe, ariko Abanyecongo nibo bawukoresha cyane nyuma y’uko imyigaragambyo irangiye ndetse abaturage bakabwirwa ko Col. Mamadu Ndala ntawamutumyeho, ahubwo agikomeje ibikorwa byo kuyobora urugamba.
Kuva taliki 18/7/2013 nta masasu yumvikana mu nkengero z’umujyi wa Goma, uretse abasirikare benshi bari mu mujyi wa Goma, ikindi gikomeje kuboneka n’uko ingendo z’indege zakoreshaga ikibuga cy’indege zagabanutse, iziri gukoresha ikibuga cy’indege n’iz’umuryango w’abibumbye MONUSCO.
Ku makuru avuga ko ingabo za FARDC zaba zatangiye kurwanya umutwe wa M23 zinyuze mu majyaruguru ya Rutshuro ahikwa Kiwanja, umuvuzi wa M23 Col Kazarama avugana n’umunyamakuru wa Kigali Today yabihakanye, avuga ko nta mirwano ibahuje n’ingabo za Congo kandi ko badashaka gufata umujyi wa Goma keretse FARDC niramuka ibateye.
Abanyarwanda bari bavuye mu byabo kubera amasasu yavugiraga Congo babisubiyemo
Abanyarwanda bari bavuye mu byabo ku mugoroba taliki 17/07/2013 kubera ubwoba bw’amasasu yabasangaga mu ngo zabo aho batuye mu murenge wa Rubavu umudugudu wa Rutagara basubiye mu ngo zabo taliki 18/07/2013.
Abaturage bagera ku miryango 20 nibo bari bavuye mu byabo batinya ko amasasu yarimo acicikana mu kirere hafi yaho batuye yabagwaho, nubwo bavuga ko ntawe yigeze akomeretsa cyangwa amuhitane.

Intambara yatangiye taliki 14/07/2013 hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo yatumye Abanyecongo 666 bari batuye mu duce twa Kirimanyoka no mu Bisheke bahungira mu Rwanda mu murenge wa Busasamana aho bakiriwe n’abaturage bakanga kujya mu nkambi ya Nkamira bavuga ko intambara irangira vuba bagasubira mu byabo.
Kugeza ubu izi mpunzi ziracyari mu Rwanda aho zicumbikiwe n’abaturage ndetse umwe mu bagore bari bahunze atwite akaba yabyaye.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana buvuga ko yabyariye kwa muganga kandi bugiye gufatanya n’abaturage kumuba hafi kugira ngo yitabweho n’uwo yabyaye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mukomereze aho gutanga inkuru nyazo