Abanyarwanda bize mu Buyapani bagenewe ishimwe

Guverinoma y’u Buyapani, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuyapani, yageneye ishimwe Abanyarwanda bize mu Buyapani bibumbiye mu ishyirahamwe JAAR (JICA Alumni Association of Rwanda) kubera uburyo bakoresha ubumenyi bakuye mu Buyapani mu bikorwa by’iterambere.

Rwama Anicet ni we watangije ishyirahamwe ry’abanyeshuri bo mu Rwanda bize mu Buyapani akaba ari na we ukuriye iryo shyirahamwe mu rwego rw’amategeko.

Avuga ko bize mu Buyapani biciye mu mahugurwa y’igihe gito n’igihe kirekire atangwa n’Ikigo cy’u Buyapani cy’ubutwererane mpuzamamahanga (JICA) gikorera mu Rwanda no mu bindi bihugu, kikaba mu nshingano gifite harimo no gutanga amahugurwa y’igihe gito n’igihe kirekire.

Ibyo babonye mu Buyapani n’ibyo bigiyeyo, ngo biyemeje kubisangiza Abanyarwanda, ikaba ari yo mpamvu batangije iryo shyirahamwe. Ririmo abantu batandukanye bari no mu bikorwa bitandukanye. Hari abari mu buhinzi, mu ikoranabuhanga, mu bikorwa remezo, ubuzima, uburezi, n’ibindi.

Ambasaderi Takayuki Miyashita yashyikirije Rwama Anicet ishimwe bagenewe na Guverinoma y'u Buyapani
Ambasaderi Takayuki Miyashita yashyikirije Rwama Anicet ishimwe bagenewe na Guverinoma y’u Buyapani

Rwama Anicet avuga ko ubwo bumenyi bungutse basanze ari bwiza, batekereza ko bakwishyira hamwe, noneho ubumenyi babonye ntibabwicarane, ahubwo bashaka uko babugeza ku Banyarwanda bo hasi.

Ishyirahamwe JAAR ryashinzwe muri 2004, ubu rikaba rikora nk’umuryango utari uwa Leta, aho rifite abanyamuryango barenga 200, bakora imishinga ifasha abaturage.

Anicet Rwama uriyobora yagize ati “Icyo twifuza kugeraho ni ukugira ngo ubumenyi twabonye bugere ku baturage. Ikindi cya kabiri twabonye kandi cy’ingenzi ni uko tugomba kugira ubucuti hagati y’u Rwanda n’u Buyapani. Tuzi neza ko ubwo bucuti busanzwe buriho ariko twebwe dushaka kuba nk’ikiraro gihuza Abanyarwanda n’Abayapani mu nzego zitandukanye nko mu bucuruzi, mu mishinga y’iterambere, mu muco n’ibindi.”

Abagize iryo shyirahamwe bahawe ishimwe, bakaba barihawe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bikagaragara ko ibyo barimo gukora ari ingirakamaro, bigaragaza ko barikwiye.

Umuyobozi wa JAAR, Rwama Anicet, yavuze ko ishimwe bahawe ryabateye umwete wo gukora byinshi biteza imbere abaturage, bigateza imbere n'umubano w'ibihugu byombi
Umuyobozi wa JAAR, Rwama Anicet, yavuze ko ishimwe bahawe ryabateye umwete wo gukora byinshi biteza imbere abaturage, bigateza imbere n’umubano w’ibihugu byombi

Anicet Rwama ati “Ni ishimwe riziye igihe, kuko dukorana n’Abayapani bakorera mu Rwanda, tugakora imishinga y’ibyo twigiye hariya kandi dukorana na bo. Tugenda twamamaza ibyiza twahabonye, na bo bakamamaza ibyacu byiza babonye mu Rwanda.”

Ngo hari igihe bakorana umuganda, bagafatanya gutera ibiti, ubundi bakabasangiza ibikubiye mu muco nyarwanda, bikabungura ubumenyi.

Avuga ku ishimwe bahawe, Rwama Anicet uyobora ishyirahamwe ry’abize mu Buyapani, yavuze ko byabashimishije, ariko na none bibatera n’umwete wo kurushaho gusangiza Abanyarwanda ubumenyi bungutse babukuye mu Buyapani.

Ati “Akenshi twakoraga nk’abakorerabushake, nta mafaranga, ariko tuvuga tuti nibura icyo twifuje kugeraho tukigereho. Rero byatumye dukora neza, na bo basanga dukwiye iri shimwe.”

Bimwe mu byo bateganya kongeramo umwete ni ibikorwa biteza imbere abatuye cyane cyane mu bice byo mu ntara. Urugero ni nko mu Ntara y’Amajyaruguru i Musanze aho bafite itsinda ry’abanyamuryango b’iryo shyirahamwe rya JAAR bubakira inzu abaturage, bakabashakira amazi, n’ibindi bitandukanye babafashamo by’iterambere.

Mu bindi bakoze harimo ibiti bateye ku muhanda uva i Kigali ujya mu Bugesera iruhande rw’ikiraro cya Nyabarongo. Hari n’ibiraro bubatse birimo icya Kamuhoza ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Hari inzu esheshatu bubakiye abatishoboye i Musanze, hakaba ivuriro bubatse mu Kinigi, bafasha n’abaturage hafi ibihumbi bitatu kubona amazi meza.

Ngo bari no mu bikorwa by’ubuhinzi, aho bafite abantu bize gukora utumashini duto duhungura ibigori, bakagira n’abize gukora imashini ntoya zo guhura no kugosora umuceri bitabaye ngombwa kuwuhonda ku mabuye ngo wangirike.

Iryo shyirahamwe rifite abize mu Buyapani bakorera izo mashini mu Rwanda (Made in Rwanda) bagakorana n’amakoperative y’abahinzi b’umuceri kugira ngo bazibagezeho.

Izo mashini ngo zifasha mu kubungabunga umusaruro, ndetse bakazigeza no ku makoperative akabasha kuzigura ku buryo bworoshye kandi buhendutse.

Ambasaderi Miyashita yashimye uruhare rw'Abanyarwanda bize mu Buyapani mu mubano w'ibihugu byombi
Ambasaderi Miyashita yashimye uruhare rw’Abanyarwanda bize mu Buyapani mu mubano w’ibihugu byombi

Kubera ko imashini nini zisanzwe zifashishwa mu buhinzi zihenze cyane, ngo bateganya kwifashisha ababyize mu Buyapani, bagakora imashini ntoya nyinshi zihendutse kugira ngo zibashe kugera ku Banyarwanda bose bazikeneye bakora ubuhinzi.

Mu birebana n’ubuzima, ngo hari ikigo cy’abana bagwingiye bamaze kugirana amasezerano kugira ngo abize ibijyanye n’ubuzima mu Buyapani bazakorane n’icyo kigo mu kwita kuri abo bana.

Nubwo ishyirahamwe ryabo rigizwe n’ababarirwa muri 200, ngo si bo bonyine bahawe ubumenyi butangirwa mu Buyapani kuko nibura buri mwaka Abanyarwanda babarirwa muri 40 bajya kwiga mu Buyapani, mu myaka 15 ishize kuva JAAR yashyirwaho hakaba hari Abanyarwanda babarirwa muri 900 bamaze kwiga mu Buyapani.

Bose ngo bari mu bikorwa bitandukanye aho bashyira mu ngiro ubumenyi bungukiye mu Buyapani, n’ubwo bose bataboneka mu ihuriro ry’abize mu Buyapani.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, avuga ko Guverinoma y’u Buyapani ishima ibikorwa by’Abanyarwanda bize mu Buyapani, ikaba ari yo mpamvu Guverinoma y’u Buyapani yabageneye iryo shimwe kubera uruhare rwabo mu guteza imbere umubano w’u Rwanda n’Ubuyapani no gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe. Icyakora agaciro k’iryo shimwe ntikigeze gatangazwa kuko ngo batabibara mu mafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka