Abanyarwanda bize mu Bushinwa bifatanyije n’Abashinwa bugarijwe na Coronavirus

Ihuriro ry’Abanyarwanda bize muri za Kaminuza zinyuranye zo mu Bushinwa, bafashe umwanya wo kugira ubutumwa bagenera Abashinwa mu rwego rwo kubereka ko bifatanyije na bo.

Babikoze bacyumva icyorezo cya Coronavirus cyahereye mu Bushinwa ariko ubu kikaba kimaze kugera mu bihugu bitandukanye ku Isi,bitewe n’uko gifite umwihariko wo kuba gikwirakwira vuba.

Imibare y’abamaze kwandura Coronavirus hirya no hino ku isi irazamuka cyane kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu abanduye iyo ndwara bari bageze kuri 145.885,ikaba imaze guhitana abagera kuri 5.438 mu gihe abayikize ari 72.553.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ku itariki 10 Werurwe 2020, nibwo umurwayi wa mbere wa coronavirus yagaragaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo(RDC), uwo murwayi akaba yari Umubiligi wari uje muri icyo gihugu, ndetse muri Kenya ikaba yamaze kuhagera.

Kugeza ubu, mu Rwanda na ho yamaze kuhagera, Abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda muri rusange bakaba basabwa n’inzego z’ubuzima gukomeza kugira isuku muri byose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Mu mashusho (video) yafatiwe ku nyubako ya Kigali Arena mu Karere ka Gasabo, bamwe mu bagize ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa, bagaragaye bahumuriza Abashinwa, babifuriza gukomera no gukomeza guhangana n’icyo cyorezo.

Higaniro Theoneste uhagarariye iryo huriro yagize ati, “Muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus, twebwe Abanyarwanda bize mu Bushinwa, turashaka kugaragaza ko twifatanyije n’inshuti zacu z’Abashinwa kandi tubifuriza gukomeza kugira imbaraga zo kurwanya icyo cyorezo.”

“ Twizeye ko Guverinoma y’u Bushinwa ndetse n’Abashinwa bazatsinda urwo rugamba.”

Dr Menelas Nkeshimana na we wize mu Bushinwa ubu akaba ahagarariye ishami rishinzwe kwakira indembe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) yagize ati, “Muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19, ndazirikana inshuti zanjye ndetse n’Abarimu banjye bari mu Bushinwa, mbatekereza buri munsi. U Bushinwa bwashoboye kubona iyo ndwara kare, mfite icyizere ko buzanashobora kuyitsinda. Komeza ubutwari China”.

Icyorezo cya Coronavirus kigitangira, abantu mu bice bitandukanye by’u Bushinwa basabwe kudasohoka, bakaguma mu nzu kugira ngo bigabanye ikwirakwira ryacyo.

Nk’uko bisobanurwa na Gakiza Canisius, Umunyamabanga w’ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa, iryo huriro rigizwe n’Abanyarwanda bizeyo, n’abakozeyo amahugurwa amara nibura amezi atatu kuzamura.

Iryo huriro ubu rifite Abanyamuryango 650, bakaba bakorana bya hafi na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, aho bafatanya mu mishinga itandukanye nk’uko Gakiza abivuga.

Yagize ati, “Dukorana bya hafi na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, tugakorana ibikorwa bitandukanye nko gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside, gufasha mu gusana inzibutso za Jenoside, n’ibindi byinshi. Muri iyi minsi turafasha abantu kumenya uko basaba serivisi za Leta zitangirwa kuri Interineti”.

Gakiza akomeza agira ati, “Ntabwo buri Munyarwanda wize mu Bushinwa ari umunyamuryango w’ihuriro ryacu, ariko twiteguye kwakira uwo ari we wese wizeyo, akaba yifuza kurizamo.”

Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu by’Uburezi, bwatumye umubare w’Abanyarwanda bajya kwiga cyangwa guhugurirwa muri icyo gihugu wiyongera.

Mu 2015, Abanyarwanda 86 bagiye mu Bushinwa mu mahugurwa ajyanye n’imicuringire y’abakozi(Human resource trainings) umubare urazamuka mu 2016 baba 127, mu 2017 bariyongera baba 187.

Mu 2018, umubare wakomeje kuzamuka ugera kuri 248, mu gihe umwaka ushize wa 2019, umubare w’Abanyarwanda bajya kwiga mu Bushinwa wari 400 nk’imibare yatangajwe na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2019 ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka