Abanyarwanda biyongereyeho miliyoni 2 n’ibihumbi 700 mu myaka 10 ishize

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu mwaka ushize wa 2022, rigaragaza ko Abaturarwanda kuri ubu barenze miliyoni 13 n’ibihumbi 200.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iteraniye muri Kigali Convention Centre mu gihe cy’iminsi ibiri.

Abaturarwanda kuri ubu barenze miliyoni 13 n'ibihumbi 200
Abaturarwanda kuri ubu barenze miliyoni 13 n’ibihumbi 200

Ikigo NISR kivuga ko Abaturarwanda bose bagera kuri 13, 246, 394, bakaba bagizwe n’ab’igitsina gore bangana na 51.5% mu gihe ab’igitsina gabo ari 48.5%.

Buri mubyeyi mu Rwanda ubu arabarirwa abana 3.6, mu gihe mu myaka 10 ishize buri mubyeyi yabarirwaga abana 4, ndetse na 5.9 mu myaka 20 ishize.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yussuf Murangwa avuga ko kuba u Rwanda rufite ubucucike bw’abaturage 503 kuri buri kilometero kare imwe(km²) kandi rukagira benshi bakiri bato bashoboye gukora, ngo byazaba imbogamizi mu gihe nta ngamba zifashwe.

Murangwa avuga ko hari ibihugu nka Singapore ifite ubucucike bw’abaturage 8,353/km² cyangwa Hong Kong ifite 7,140/km² ariko bikaba nta kibazo bifite bitewe n’uko ngo byashyizeho igenamigambi rinoze.

Murangwa agira ati "Umubare w’abantu bashoboye gukora uzakomeza kuzamuka, bizaduha amahirwe meza cyane y’ubukungu mu gihe tubateguye neza tukanabashakira akazi keza bagomba gukora, nitutabikora ariko na bo babigizemo uruhare rwo kwifasha, bizaba ari ikibazo".

Ibarura rigaragaza ko Abanyarwanda bangana na 22.3% batigeze bagera mu ishuri, abangana na 53.9% barangije amashuri abanza, abagera kuri 15.1% barangije amashuri yisumbuye, mu gihe 3.3% ari bo bize amashuri makuru na Kaminuza.

Perezida wa Repubulika avuga ko ikibazo cy’ibura ry’umurimo kizakemurwa n’uko abantu bose babashije kwiga, akaba asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana ko nta mwana ureka ishuri atarangije kwiga.

Perezida Kagame ati "Niba dushaka gukemura ikibazo neza tugire gutekereza ko ikintu cy’ibanze cya mbere ari ukwiga, kwiga, kwiga kwiga, ari na ko tunatekereza guhuza uko kwiga n’umurimo".

Ibarura rusange ryakozwe umwaka ushize rigaragaza ko mu mwaka wa 2012, Abanyarwanda bari Miliyoni 10 n’ibihumbi 500, ubu bakaba bariyongereho miliyoni 2 n’ibihumbi 700, mu gihe mu mwaka wa 2002 bari miliyoni 8 n’ibihumbi 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka