Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya batangiye kujyanwa mu turere

Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bari mu nkambi ya Kiyanzi mu karere ka Kirehe na Rukara muri Kayonza batangiye kuhavanwa aho abagera kuri 269 bagize imiryango 96 boherejwe mu turere twa Kicukiro, Nyarugenge na Ngororero.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe impunzi no kurwanya ibiza (MIDIMAR), Ruvebana Antoine, ubwo yatangizaga igikorwa kuri uyu wa 03/01/2014, yavuze ko bashaka ko itariki ya 13/01/2014 inkambi ya Kiyanzi yaba imaze kuvanwaho bityo Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bakaba bazaba bari mu turere dutandukanye mu Rwanda.

Aba ni abari bagiye kujya mu turere bakava mu nkambi bumva ubutumwa bw'abayobozi.
Aba ni abari bagiye kujya mu turere bakava mu nkambi bumva ubutumwa bw’abayobozi.

Ruvebana avuga ko bafite ibizabatunga mu gihe cy’amezi atatu, aho avuga ko bafite ibiryamirwa, ibyo gutekamo no kuvomesha bakaba nibagera mu turere boherejwemo bazahasanga n’ubwisungane mu kwivuza kuko ibi byose byamaze gushyirwa kuri gahunda.

Guverineri w’Intara y’iburasirazuba, Madame Odette Uwamariya, yaboneyeho umwanya wo gushimira uturere kuba twaremeye kubakira vuba akaba yanashimiye uburyo bitwaye neza muri iki kibazo cyo kwirukana Abanyarwanda mu gihugu cya Tanzaniya.

Imodoka zari zitegereje kubatwara.
Imodoka zari zitegereje kubatwara.

Muri iki gikorwa, biteganyijwe ko Abanyawanda barenga 4960 aribo bazacyurwa mu turere nk’uko umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi abitangaza akaba avuga ko hari n’abasaga 600 batariyandikisha.

Gucyura aba Banyarwanda bakava mu nkambi byemejwe tariki 28/12/2013 ubwo abayobozi b’uturere hamwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi bahuriye mu nkambi ya Kiyanzi iherereye mu karere ka Kirehe mu rwego rwo gushaka uko bajyanwa mu turere dutandukanye bityo bakava mu Nkambi za Kiyanzi hamwe n’iya Rukara.

Imodoka itwaye ibikoresho.
Imodoka itwaye ibikoresho.
Imodoka yari itwaye ibizabatunga.
Imodoka yari itwaye ibizabatunga.
Ubwo abayobozi babahaga ubutumwa bwa nyuma.
Ubwo abayobozi babahaga ubutumwa bwa nyuma.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo   ( 7 )

Imvugo niyo ngiro koko ndabibonye ejo bundi nibwo bavuze ko bagiye kubimura none bahise babikora? big up kbsa! gusa aho bagiye kubatuza muzakomeze mubafashe mu binjize mu buzima bushya kandi nabo ndekeka ko bazagerageza kubafasha.

verite yanditse ku itariki ya: 4-01-2014  →  Musubize

ariko dufite igihugu kiryoshye we!!! nibaze dufatanye kubaka u urwatubyaye maze bave mu kaga babonaga umunsi kuwundi iyo mu mahanga

marita yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

gutuzwa k’abanyarwnda bari bari muri Tanzaniya ni inshingano y’u Rwanda kandi ibi bizanaba ku zindi mpunzi zose aho ziri mu bihugu igihe cyose zizaba zitahutse! bivuze ko rero u rwanda rushishikariza buri wese gutahuka mu zikava mu bihugu by’amahanga, u rwanda ruzabakira neza kandi buri wese azisanga!!

jiji yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Ni byiza cyane kubona igihugu kirengera ingaruka ziterwa n’igihugu cyitwa ko ari igituranyi..birashimishije..gusa ni na ngombwa kuo ni abana b’igihugu..muture mutunganirwe nta gihugu kiruta icyakubyaye.

Rwakagara yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Rwose mukoze igikorwa cya gitwari bayobozi Imana izabaduhere umugisha pee!! utagabanyije!

mukamana yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

U Rwanda ni igihugu nkunda kandi nifuriza gutunga kigatunganirwa..igikorwa nk’iki ni ibihugu bike bigishyiramo ingufu..congs for Rwandan Leaders

sano yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

imvugo niyo ngiro kweli. vive le rwnda d’aujourd’hui ,avec le president paul kagame, aban burwande bere kuba impunzi mugihugu cyabo, batunze kandi bashakirwe base yo gutangirira ho ubuzima bwabo nubwmiryango yabo,nabo bumve uburyohe bwigihugu cyabo, bumve icyo twabarushije, natwe aho bagiye gutunze twiyemeje kuzababa hafi ubufashe bushoboka tuzbubaha

callixte yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka