Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe i Rukara barashima uburyo bakiriwe

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko uburyo bakiriwe mu Rwanda bwatumye basa n’abibagiwe urugomo bakorewe ubwo birukanwaga muri Tanzaniya.

N’ubwo hatabura ibindi bibazo bibagoye kubera ubuzima bw’inkambi barimo, abo twavuganye bavuga ko icyabashimishije cyane ari urukundo bagaragarijwe kuva bageze mu Rwanda kugeza ubu. Uwitwa Mugisha yabisobanuye muri aya magambo “Ibibazo ntibyabura, ariko uburyo twakiriwe n’uburyo bagerageza kudukemurira ibibazo duhura na byo biradushimisha cyane”

Abirukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe muri aya macumbi
Abirukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe muri aya macumbi

Ubwo twasuraga abo Banyarwanda bari bamaze kugera ku bakabakaba 400, ariko imibare irahindagurika kuko hari abandi bakomeza kuza.
Abamaze kugera i Rukara bavuga ko bahabwa ibyo kurya birimo akawunga n’ibishyimbo, bagahabwa n’amavuta y’ubuto. Hari n’abahabwa ifu y’igikoma n’isukari, ariko byo ntibihabwa abantu bose bari muri iyo nkambi y’i Rukara.

Bamwe mu bo twavuganye ngo bifuza no kuba bahabwa isukari nk’uko uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 40 uri muri iyo nkambi
abivuga.

Umukozi wa minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR uri mu nkambi ya Rukara, avuga ko Abanyarwanda bose bari muri iyo nkambi bahabwa ibyo kurya hakurikijwe ibipimo by’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR.

Bakigera mu nkambi bari babangamiwe no gutekera hanze aho bikangaga imnvura, ariko ubu bamaze kubakirwa igikoni
Bakigera mu nkambi bari babangamiwe no gutekera hanze aho bikangaga imnvura, ariko ubu bamaze kubakirwa igikoni

Yongeraho ko ku hari abahabwa ibirubwa byihariye nk’ifu y’igikoma n’isukari ariko bakaba ari abayikeneye kurusha abandi nk’ababyeyi bonsa, ndetse n’abafite abana bakiri bato, cyangwa abandi bantu bafite ibibazo byihariye ku buryo bugaragara.

Ubwo abo Banyarwanda bageraga mu nkambi ya Rukara, ibiryo baryaga byatekerwaga icyarimwe, ariko nyuma haza gufatwa umwanzuro w’uko buri muryango wajya uhabwa ibiryo ukitekere. Ibyo ngo bigamije gukuraho ingorane bashoboraga guterwa n’ibiryo byatekewe abantu benshi bikaba bitashya neza ku buryo byabatera indwara.

I Rukara hamaze kubakwa amahema mu gihe haramuka hagize abandi Banyarwanda birukanwa bakagira aho bakirirwa.
I Rukara hamaze kubakwa amahema mu gihe haramuka hagize abandi Banyarwanda birukanwa bakagira aho bakirirwa.

Abo twaganiriye bavuga ko ari umwanzuro mwiza wafashwe kuko nk’abafite abana bakiri bato batabonaga uko babarwanaho kuko bagombaga gutegereza umwanya munini kugira ngo babone ibyo kurya. Banavuga ko bari bafite impungenge y’uko ntaho bafite batekera mu gihe imvura yaba iguye, ariko icyo kibazo na cyo ngo kiri gukemuka kuko bubakiwe igikoni.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka