Abanyarwanda birukanwa mu gihugu cya Tanzaniya barakubitwa bamwe bari mu bitaro
Amakuru atangwa n’abari kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya akomeje kwemeza ko bari kwirukanwa nabi mu buryo burimo ihohotera n’urugomo ku buryo bamwe bamburwa ibyabo byose ndetse ngo batangiye no kubakubita bakabakomeretsa.
Amakuru Kigali Today ikesha bamwe mu birukanywe muri Tanzaniya ni uko ngo muri iki gihugu bafashe umwanzuro wo kubirukana kandi ko bamwe muri bo bari kugenda babakubita abandi bakaba babakomeretsa aho muri bo hari n’abari mu bitaro kubera gukubitwa no kubatema.

Nyuma y’ibyumweru bisaga bitatu Tanzaniya ivuze ko abatuye ku butaka bwayo mu buryo butemewe n’amategeko basabwe kuyivira ku butaka, abasirikari n’abapolisi b’icyo gihugu batangiye kujya kwirukana ku ngufu abo bakeka ko atari Abanyetanzaniya biganjemo cyane cyane Abanyarwanda, ariko ngo uburyo babirukana ntabwo byubahiriza uburenganzira bw’abantu.

Abageze ku mupaka wa Rusumo mu karere ka Kirehe baravuga ko muri Tanzaniya bari kujya mu ngo aho abantu batuye, bakabarundanyiriza ahantu hamwe kugira ngo babasubize mu Rwanda. Aba birukanwa bakaba bavuga ko ikibazo bafite ari uko babirukana bakanabaka n’imitungo yabo ndetse bakanabahohotera.
Bamwe muri aba baturage bari kuva muri Tanzaniya birukanywe bakomeza bavuga ko bagiye kera bari bahamaze igihe baratangiye kwiyumva nk’abandi baturage ba Tanzaniya. Uyu Nyiransabimana Alphonsine avuga ko baje bakababwira bose ngo batahe huti huti, ku buryo baje nta kintu na kimwe bazanye n’ubwo bari bafite imitungo yabo.

Nyirabigirimana Jacqueline we yabwiye Kigali Today ko ibyo yari yabashije guhungana yabyambuwe na bamwe mu baturage bo mu gace ka Karagwe kandi bari basanzwe bagenderana barabaye amacuti.
Irizabejo Juvenal avuga ko yaje nabi bitewe n’ababirukanye batabaretse ngo bagende bamaze gusezera no gutegura uko batwara imitungo yabo. Uyu Irizabejo avuga ko mu gace yari atuyemo ka Karagwe huzuyemo abasirikare mu cyaro, bakaba baza kubahiga babarundanyiriza hamwe, bakaburiza amamodoka bakabageza ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya, ahitwa ku Rusumo.

Abari kugera mu Rwanda bari gucumbikirwa mu nkambi ya Kiyanzi muri Kirehe, iya Rukara muri Kayonza ndetse na Gacundezi muri Nyagatare.
Kuri ubu mu nkambi ya Kiyanzi harabarizwa Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bagera ku bihumbi 2618 nyuma y’uko abagera kuri 688 bimuriwe mu nkambi ya muri Rukara kugira ngo haboneke umwanya w’abandi birukanwa bashobora kugera muri iyi nkambi igihe icyo aricyo cyose.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese ko ibuye ryagaragaye ritica isuka aba banyarwanda batashye ko igihe kigeze bakaza cyangwa se bashake ahandi bigira habahaye umutekano naho TZ barahashirira mba mbaroga
aho bigeze noneho umuryango ugize ibihugu by’iburasirazuba by’Afurika wari ukwiye kugira icyo ukora kugirango abanyarwanda cyangwa se abandi banyamahanga bari kurenganywa muri tanzaniya aho uri gusanga bari no guhutazwa ku buryo bukomeye cyane barenganurwe, igihe kirageze kugirango Tanzaniya ifatirwe ibihano rwose.