Abanyarwanda bigaragambije basaba ko Lt Gen Karake arekurwa basubijwe yageze i Kigali
Lt Gen Karenzi Karake, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2015 yageze mu Rwanda aturutse mu Bwongereza aho yari afungiye nyuma y’uko urukiko rwo mu Bwongereza rwa Westminster rwamuburanishaga rufashe icyemezo cyo kumurekura kuri uyu wa 10 Kanama 2015.
Ku wa mbere tariki 10 Kanama 2015, ni bwo urukiko rwa Westminster rwagaragaje ko ibikubiye mu mpapuro z’umucamanza wo mu gihugu cya Espagne zisaba ko atabwa muri yombi, we na bamwe mu basirikare bakuru bandi b’u Rwanda, bitajyanye n’amategeko y’Ubwongereza agena ihererekanya ry’imfungwa (extradition).

Lt Gen Karenzi Karake yatawe muri yombi n’u Bwongereza ku wa 20 Kamena 2015 ubwo yari mu butumwa bw’akazi muri icyo gihugu, afatwa hashingiwe ku mpapuro z’umucamanza wo gihugu cya Espagne wamushinjaga ibyaha by’intambara.

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye mu gihugu hose bakimara kumenya ko yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2015 bahise bajya mu mihanda bigaragambya basaba ko arekurwa bavuga ko ahubwo bo bamufata nk’intwari kuko ari mu basirikare bafatwa nk’inkingi nyamwamba mu bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 24 Kamena 2015, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikwabo, na we yavuze ko gufata Lt Gen Karenzi Karake ari agasuzuguro kadafite ishingiro amahanga akorera Abanyafurika, u Rwanda by’umwihariko.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, we ku wa 25 Kamena 2015, yavuze ko ifatwa rya Lt Karenzi Karenzi ari urubanza rukomeye ruzatuma Abanyarwanda bigenera uko bagomba kubaho mu bihe bitoroshye.

Yagize ati “Ni urubanza rwihariye, mu bihe bitoroshye, aho dushaka kwigenera uko dushaka kubaho, atari uko abandi bashaka ko tubaho.” Kanda hano urebe iyo nkuru.
Irekurwa rya Lt Gen Karenzi Karake Emmanuel, rifashwe nk’intsinzi y’Abanyarwanda muri rusange bigaragambije basaba ko arekurwa kuko bo ubwabo ntacyo bamushinja ahubwo bamufata nk’imwe mu ntwari zabafashije kongera kubaho mu bihe bikomeye.
Ni ikimenyetso kandi ko nta gihugu cyakwiye kugenera ikindi uko kibaho bitandukanye n’uko abanyagihugu ubwabo babyifuza.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
bakunzi b’u Rwanda n’Afurika nzima mumaze kubona ko amahanga ashaka ko tuba abahora babakomera amashyi bashakisha impamvu zidafatika bumva abatifuza ko twava muri ubwo bucakara bwo kumva ko ibyo twe dukora atari byiza reka turenge ibyo byose twiyubakire Afurika nzarebe ko batazabura icyo batuka inka bagatuka u Rwanda ko umutekano warwo wabateye ishyari.
amena amena amena iyo mwijuru yamuzanye ihimbazwe, ibihe byose
Abanyarwanda twesi twishimiye iyi nkuru
Erega ukuri guca muziko ntigushye Imana yacu iratuzi
intwari yacu yatashye kandi yemye turashubijwe muri rusange