Abanyarwanda biga muri Sudani bakoze imurikamuco n’amateka by’u Rwanda

Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu gihugu cya Sudan muri Kaminuza Mpuzamahanga Nyafurika, IUA, ku wa 16 Gicurasi 2014 bamurikiye bagenzi babo amateka y’u Rwanda n’umuco nyarwanda banabasobanurira by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse n’aho igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y’imyaka 20 gihuye n’akaga ka Jenoside.

Muri iri murikamateka n’umuco ryabereye mu Ishami ry’Ubuvuzi bw’abantu n’ubumenyi bw’ubuzima bw’abantu (Faculty of Medicine and Health Sciences), abo banyeshuri bifashishije amashusho ndetse n’ibikorwa by’ubukorikori mu kwereka bagenzi babo biga muri iyo kaminuza imiterere y’u Rwanda, amateka n’umuco byarwo ndetse n’akazi gakomeye rumaze kugeraho mu rugendo rwo kwiyubaka.

Abanyeshuri ba IUA barebana amatsiko menshi ibikoresho by'ubukorikori bw'u Rwanda.
Abanyeshuri ba IUA barebana amatsiko menshi ibikoresho by’ubukorikori bw’u Rwanda.

Julius Safari Mubarack, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga iby’Ubuvuzi bw’Abantu muri Kaminuza ya IUA, avuga ko gutegura iki gikorwa babitewe n’uko abenshi mu banyenshuri biga muri iyo kaminuza ari abaturuka mu bihugu by’abarabu badasobanukiwe n’amateka y’u Rwanda.

Kuyabasobanurira ngo bikaba byakuraho urujijo ku bihuha bashobora gusanga hirya no hino bivuga ku mateka y’u Rwanda cyane cyane aya Jenoside yakorewe abatutsi dore ko usanga avugwa ukwinshi bitewe rimwe na rimwe n’inyungu z’abayavuga.

Aha abanyeshuri ba IUA basomaga inyandiko zibereka amateka y'u Rwanda.
Aha abanyeshuri ba IUA basomaga inyandiko zibereka amateka y’u Rwanda.

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bivugiye bo ubwabo ko bungukiye byinshi mu byo bamurikiwe dore ko ngo hari byinshi byajyaga bibatera urujijo ndetse banavuga ko hari byinshi basanga bakwigira ku Banyarwanda iyo barebye aho bakuye igihugu cyabo n’aho bakigejeje mu gihe cy’imyaka 20 gusa nyuma ya Jenoside.

Aba banyeshuri bo muri IUA bavuga kandi ko basanga Abanyarwanda bafite inshingano zo kwigisha amahanga uburyo bwo gushakira ibisubizo ibibazo bishingiye ku moko.

Aha na ho basobanurirwaga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Aha na ho basobanurirwaga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Iki gikorwa cy’imurikamateka n’umuco cy’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Sudan kije gikurikira ikindi gikorwa cy’umugoroba wo kwibuka (Reflection evening) wabaye ku wa 10 Mata 2014 wari wateguwe n’Ibiro by’u Rwanda bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sudan (Rwanda Diplomatic Office in Sudan).

Iki gikorwa na cyo abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Sudan ndetse n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan bakigizemo uruhare rukomeye.

Umuyobozi w'Ishami rya Farumasi muri IUA na we yari yitabiriye iri murikamuco n'amateka y'u Rwanda.
Umuyobozi w’Ishami rya Farumasi muri IUA na we yari yitabiriye iri murikamuco n’amateka y’u Rwanda.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 2 )

nuko mujye mubasobanurira bamenye neza amateka y’u Rwanda; kandi koko tumaze kugera kuri byinshi; kereka udafite amaso Be blessed all
HE yaduhesheje ishema n’agaciro mu mahanga, natwe abanyarwanda kandi twabyitwayemo neza; dukomeze umurava tuzagera kuri byinshi byiza twifuza,

rwamirera yanditse ku itariki ya: 19-05-2014  →  Musubize

Yeah aba banyeshuri bakoze neza nabandi banyarwanda aho bari hose bakwiriye guhaguruka bakerekana ukuri nibiharirwe inzego za leta gusa kuko si leta byagizeho ingaruka gusa, ahubwo izikomeye nitwe zagezeho kandi tugihura nazo buri munsi. genocide ifite ibyiciro 8 ikiciro cyayo cyanyuma nicyo kigezweho ubu aricyo kuyihakana no gusiribanga ibimenyetso, rero ibi ntibyaharirwa FPR nkuko yahanganye noguhagarika ubwicanyi(genocide)yonyine. twese tugomba kurwanya guhakana genocide yakorewe abatutsi twivuye inyuma bitabayo ibyo twasubira mubyo twavuyemo, twabeshywa, ntitwamenya niyo tujya ndabarahiye.

Nshimiyimana Rajab Erik yanditse ku itariki ya: 18-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka