Abanyarwanda bifatanyije mu kababaro n’ ababuriye ababo mu bitero by’i Paris-Minisitiri Mushikiwabo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yihanganishije imiryango n’inshuti baburiye ababo mu bitero by’ibyihebe byagabwe i Paris mu Bufaransa.
Ibyo bitero byagabwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2015 mu Murwa Mukuru w’Ubufaransa, Paris, byahitanye ababarirwa mu 120 naho 300 barimo 80 baremye cyane barakomereka nk’uko France 24 imaze kubitangaza mu kanya gashize.

Abinyijie kuri Twitter ye, Minisitiri Mushikiwabo akaba abwira Abafaransa batakarijemo ababo ndetse n’inshuti zabo ko Abanyarwanda bifatanyije na bo mu kababaro.
K2D
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
isi nihaguruke turwanye itera bwoba nibyihebe .!!niba bafite icyo barwanira basaba gisobanutse nibavugane na Leta ninzego ziyoboye bareke kwica inzirakarengane kuko uwica inzirakarengane ntajya atsinda ,nabo bizabagaruka twe nkabanyarwanda tuzi agaciro kumuntu n,ubuzima twifatanyije nababuriye ababo hariya baruhukire mumahoro
twifatanyije n’igihugu cy’ubufaransa mu kababaro gusa nabo mu cyunamo bashatse bazashyire umupira hasi baze dufatanye ngira ngo nabo bumvise uko kubabara bimera