Abanyarwanda bazindukiye muri Referendum - AMAFOTO
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ukuboza 2015, Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cya Referendum, umunsi ufatwa nk’ukomeye mu mateka yabo n’ahazaza h’igihugu.
Kigali Today irabakurikiranira uko iki gikorwa kitabiriwe hirya no hino mu gihugu.

Ab’inkwakuzi mu masaha ya saa kumi n’ebyiri bari bageze ku murongo ku biro by’itora hirya no hino mu gihugu.

Umwe mu baturage batoye mbere.

Vincent Munyeshaka, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, nawe ari mu batoye mbere.

Uwo muzungukazi afite ubwenegihugu bw’u Rwanda yatoreye kuri site yo mu rugunga mu karere ka Nyarugenge.

Abaturage bitabiriye Referendum ari benshi.

Abakora mu matora nabo bari biteguye batunganya impapuro zo gutoreraho.

Mbere y’itora udusanduku batoreramo twafunzwe ku mugaragaro.

Ku nkoni ye yitahiye, uyu mukecuru ati "Akanjye ndakarangije!"

Buri cyumba cyatorewemo cyari gifite nimero yacyo.

Abaturage uri gusanga batuje ku mirongo n’amakarita yabo hafi.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa n’abatoresha.

Abaturage mu turere dutandukanye bagiye bahanga udushya bitegura amatora.

Abatoresha babanje kurahirira imbere y’abaturage kuzuza neza inshingano zabo.

Ibyumba by’amatora nabyo bari biteguranywe isuku.

Aha ni mu biro by’itora bahisemo kuhataka ibisabo.

Abakuze nibo bafashe iya mbere kugera ku biro by’itora no gutora bagahita bitahira.



Ikipe y’abanyamakuru ba Kigali Today yazindutse cyane. Baraza kuzenguruka igihugu cyose bakurikirana iki gikorwa.

Ryarashe Kigali Today yatangiye akazi!

Umunyamakuru wa Kigali Today aganira n’abari bamaze gutora.

Bamaze gutora.





Abarangije gutora bikomereza gahunda zabo.

Perezida wa Sena Bernard Makuza mu gikorwa cyo gutora.

Amaze gutora bamuhaye ikimenyetso gihabwa umaze gutora.

Mu karere ka Nyanza abaturage bishimiye kwitabira referendum.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|