Abanyarwanda batuye i Washington bibukijwe agaciro k’Umuganura

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye i Washington muri Seattle, kwizihiza Umuganura, anaboneraho kubibutsa agaciro kawo.

Abanyarwanda batuye i Washington bizihije Umuganura
Abanyarwanda batuye i Washington bizihije Umuganura

Ambasaderi Mukantabana yashimye imbaraga umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iyo Leta, bagaragaje mu gutegura ibyo birori bikubiyemo umurage w’u Rwanda.

Amb Mukantabana kandi yashimye Abanyarwanda uruhare rugaragara mu gusangiza abandi ubumenyi bafite, haba mu bo babana muri Amerika ndetse no mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko Umuganura ari igikorwa cyongera guhuriza mu mwuka umwe Abanyarwanda, bagasangira bumwe mu bumenyi bafite.

Yehoyada Mbangukira, Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda batuye Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimye abitabiriye uyu muhango, avuga ko bigaragaza ubufatanye mu cyerekezo cy’u Rwanda rwifuzwa.

Ati "Uyu munsi, umuryango w’Abanyarwanda muri Leta ya Washington wagaragaje mu buryo butangaje, ibyiza by’u Rwanda bikurura amahanga, umuco dukunda n’ubumwe buturuka ku bufatanye mu gushyiraho icyerekezo cy’u Rwanda twifuza."

Umuganura ni umunsi ukomeye cyane mu mateka y’Abanyarwanda, kuko ubahuriza hamwe aho bari hose, baba abari mu Rwanda n’abari mu mahanga.

Ni umwe mu minsi yaranze amateka y’Abanyarwanda bo hambere, gusa ariko waje gucibwa n’abakoloni ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga (1925), igihe Umutware Gashamura ka Rukangirashyamba yacibwaga mu Gihugu,bamushinjaga kuvanga amasaka n’amasakaramentu.

Umunsi w’Umuganura, wizihijwe tariki 05 Kanama 2023 mu Rwanda, ukaba warabereye mu Karere ka Rutsiro, ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka