Abanyarwanda baturutse hirya no hino bitabiriye irahira rya Perezida Kagame (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ni umunsi udasanzwe w’ibirori ku Banyarwanda batari bake, ndetse benshi bari bategereje, aho Umukuru w’Igihugu baherutse kwitorera, Perezida Paul Kagame, arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Abanyarwanda benshi baherutse kugaragaza ko bishimiye gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame kandi ko bamufitiye icyizere, aho babigaragaje bamuhundagazaho amajwi angana na 99,18% mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14 na 15 Nyakanga 2024.

Kuri iki Cyumweru, abatuye i Kigali no mu tundi Turere, berekeje kuri Sitade Amahoro yavuguruwe ndetse ikongererwa ubushobozi, aho yakira ababarirwa mu bihumbi 45, bakaba baje kwirebera imbonankubone Perezida Kagame yongera kurahirira kubageza ku byiza byiyongera ku byo yagejeje ku Banyarwanda mu myaka ishize.

Bamwe mu bavuganye n’itangazamakuru bavuze ko bataryamye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru kuko badashobora kuryama batarangije ubukwe bateguye.

Bamwe kandi bavuze ko bafata amatora y’u Rwanda nk’ubukwe, naho kurahira bikaba gutwikurura ari byo bifuza gukora kugira ngo basubire mu ngamba z’ibikorwa byo kubaka Igihugu no kugiteza imbere.

Si abanyarwanda gusa baje kwifatanya na Perezida Kagame muri ibi birori, kuko Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 22, ba Visi Perezida batatu b’Ibihugu, ba Minisitiri b’Intebe babiri, Minisitiri w’Intebe Wungirije umwe, ba Perezida babiri b’Inteko zishinga Amategeko, Abayobozi batanu b’Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Imiryango yo mu Karere, n’izindi ntumwa nyinshi zitandukanye, na bo bitabiriye ibi birori.

Mu banyacyubahiro bitabiriye ibi birori harimo Andry Rajoelina wa Madagascal, Wavel Ramkalawan wa Seychelles, Dr William Samoei Ruto wa Kenya, João Lourenço wa Angola, Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville, Gen Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry, Gen. Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Santarafurika, Philippe Nyusi wa Mozambique, Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Hassan Cheikh Mohamoud wa Somalia, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Gen Abdel Fattah al-Burhane wa Sudani, Umwami Mswati III wa Eswatini, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana, Hakainde Hichilema wa Zambia, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana, Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau, Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo.

Uretse abakuru b’ibihugu, hari n’abahagarariye ibihugu byabo barimo Maropene Ramokgopa Minisitiri w’Igenamigambi wa Afurika y’Epfo, Ousmane Sonko Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Jessica Rose Epel Alupo Visi-Perezida wa Uganda uri kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, Patrice Trovoada Minisitiri w’Intebe wa Sao Tomé, Abdoulaye Diop w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, Tiémoko Meyliet Koné Visi-Perezida wa Côte d’Ivoire, Ibrahim Boughali Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Algérie, Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Tariki 18 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame aheruka kurahirira kuyobora u Rwanda, yatangaje ko gukorera Abanyarwanda ari ishema, ashima icyizere bakomeza kumugaragariza.

Yagize ati “Ndagira ngo mbashimire by’umwihariko, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye."

Bimwe mu byo Abanyarwanda bashimira Perezida Kagame harimo uburyo yagura umubano w’u Rwanda n’amahanga, ndetse u Rwanda akaruhesha ishema ku rwego mpuzamahanga. Abanyarwanda kandi bamushimira uruhare rwe mu mutekano u Rwanda rufite, kugeza ubwo rufasha ibindi bihugu by’amahanga kugarura umutekano muri ibyo bihugu.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bageze kuri Stade Amahoro ahagiye kubera Umuhango wo kwakira Indahiro ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bageze kuri Stade Amahoro ahagiye kubera Umuhango wo kwakira Indahiro ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Icyimpaye Rosette benshi bamumenye ubwo yaserukanaga ikanzu y'umweru y'ubukwe mu gihe cyo kwiyamamaza. Ubu nabwo mu kurahira yaserukanye ikanzu iri mu mabara y'ibendera ry'Igihugu
Icyimpaye Rosette benshi bamumenye ubwo yaserukanaga ikanzu y’umweru y’ubukwe mu gihe cyo kwiyamamaza. Ubu nabwo mu kurahira yaserukanye ikanzu iri mu mabara y’ibendera ry’Igihugu
Ku munsi wo gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza i Gahanga muri Kicukiro ni uko yari yaserutse
Ku munsi wo gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza i Gahanga muri Kicukiro ni uko yari yaserutse
Umukazana Germaine, umunyamakuru wa KT Radio (wambaye imyenda itukura) ni umwe mu bashyushyarugamba muri ibi birori
Umukazana Germaine, umunyamakuru wa KT Radio (wambaye imyenda itukura) ni umwe mu bashyushyarugamba muri ibi birori
Umuhanzi King James asusurutsa abitabiriye ibirori
Umuhanzi King James asusurutsa abitabiriye ibirori
Akarasisi kari mu byashimishije abari muri Stade Amahoro
Akarasisi kari mu byashimishije abari muri Stade Amahoro

Amwe mu mafoto y’Abayobozi bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye uyu muhango:

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari bageze muri Stade Amahoro
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari bageze muri Stade Amahoro

Amafoto: Eric Ruzindana/Kigali Today, RBA & Ibiro by’Umukuru w’Igihugu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka