Abanyarwanda baturiye Akagera bavuga ko nta mirambo babonye muri uyu mugezi – CLADHO
Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda(CLADHO) iratangaza ko mu igenzura iherutsemo ku mirambo yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru kigabanya u Rwanda n’u Burundi ngo yasanze abaturage bo ku ruhande rw’u Rwanda nta makuru bazi kuri izo mpfu.
Aba baturage bakora akazi k’uburobyi muri iki kiyaga ntibahamya iby’umubare w’imirambo igera kuri 40 ivugwa ko yatoraguwe muri iki kiyaga, nk’uko Leonard Sekanyange umuyobozi wa CLADHO yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 7/10/2014.
Yagize ati “Abanyarwanda twavuganye nabo baratubwira ngo barumvishije nta n’umwe watubwiye ngo nabonye imirambo. Twe turavuga ibyo twabwiwe. Kuko twaravugaga ngo turebe niba baranayibonye koko. Ntayo babonye.
Na mbere bataratangira kureka kuroba ngo bagere ku ruhande rw’i Burundi cyangwa se ab’i Burundi ngo baze ku ruhande rw’u Rwanda baravuganaga bati ese iyo mirambo twumvise iri ku ruhande rwanyu irahari? Ngo Abarundi bakababwira imirambo ine. Ntawigeze ababwira imirambo 40”.

Ibyo umuyobozi wa CLADHO yabitangaje avuga ko ari bimwe mu byo bakuye mu igenzura bakoze minsi ishize, aho bigereye mu duce dutandukanye dukora ku kiyaga cya Rweru no ku mugezi w’Akagera ku ruhande rw’u Rwanda.
Hamwe n’itsinda bari kumwe, Sekanyange yatangaje ko bageze mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera no mu murenge wa Jarama wo mu karere ka Ngoma. Abarobyi bahatuye bose bababwira ko nabo babyumiye kuri radiyo batizeze babyibonera.
Umugezi w’Akanyaru wisuka mu kiyaga cya Rweru ariko wabanje guca mu murenge wa Jarama, aho hakaba ariho hatera ikibazo. Ibi bibazo kandi byateje urwicyekwe hagati y’abaturage baturiye iki kiyaga, nk’uko Sekanyange yakomeje abisobanura.
Kimwe n’andi maperereza yakozwe haba ku ruhande rw’u Rwanda no ku rw’u Burundi, iri genzura nta makuru afatika ritanga ku mirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama uyu mwaka ndetse nta n’uruhande rwemera ko abo bantu ari ababo.
Leta y’u Rwanda yabihakaniye kure ivuga ko nta Banyarwanda bigeze baburirwa irengero, ku ruhande rw’u Burundi naho bikaba ibyo, ikibazo gisa nk’icyateje agatosi hagati y’ibihugu byombi. Leta ya Amerika nayo iherutse gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse.
CLADHO isaba imiryango yose u Rwanda n’u Burundi bihuriramo guhuza ibihugu byombi no gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo, hakamenyekana umubare nyakuri w’ababa baratoraguwe muri iki kiyaga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubundi se iriya mirambo bagenda bavuga umubare wayonuko bishakiye , rimwe ngo ni bane ubundi ngo ni 40, tuzemera iki tureke iki? icyiza nuko nta munyarwanda wabuze uwe naho bindi byose bavuga ntacyo bitubwiye
erega abarundi nibo mbere nambere iki kibazo kireba cyane kuko burya kujya ukifata ugahamba abantu mbere y’iperereza ni ukuvuga ngo hari icyo wishinja , u Rwanda ndumva rwiteguye gufatanya ngo abantu bamenyekane icyabishe hanamenyekane aho bavuye