Abanyarwanda batahuka barasaba abafite imiryango yahunze kubaha amakuru

Abanyarwanda 59 bagarutse mu Rwanda bavuye mu duce dutandukanye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aho bavuga ko ubuzima butari buborohereye ariko kubera kubura amakuru y’impamo y’ibibera mu Rwanda bagahitamo kunambira muri icyo gihugu.

Aba Banyarwanda batashye taliki 15/11/2013, bavuye mu bice bitanduknaye birimo Kalehe na Rutshuro, bose bagahuriza ko ubuzima butari bwiza namba nubwo bari babumazemo imyaka 19.

Benshi mu batashye ni abagore n’abana kuko ab’igitsina gabo barengeje imyaka 18 batarenze batanu. Ibingo biterwa no kutagira amakuru nyayo ku Rwanda bigatuma abagabo batinya kuza, naho abandi bagabo ngo bashyizwe mu gisirikare cya FDLR.

Abanyarwanda batahutse barimo kwakirwa ku mupaka munini i Rubavu.
Abanyarwanda batahutse barimo kwakirwa ku mupaka munini i Rubavu.

Manizabayo Theo w’imyaka 21 yatahutse wenyine kuko yari yarasigaye Kalehe, avuga ko afashe icyemezo cyo gutaha kubera ko mukuru we watashye yamuhaye amakuru y’ibibera mu Rwanda, akemeza ko aho yari atuye Karungo Abanyarwanda bahasigaye barenze 2500 ariko ntibafite amakuru ku Rwanda.

Manizibayo avuga ko babwirwa ko impunzi zitashye zifungwa, cyakora ngo ubu batangiye kugira amakuru y’impamo bamenya ko Radiyo Isangano ivugira Karongi bayumva nubwo itumvikana kenshi, akavuga ko Leta y’u Rwanda hamwe n’abafite ababo bari mu buhunzi bakwihutira kubashishikariza gutaha kuko ubuzima bw’ubuhunzi barimo atari bwiza.

Izabayo arimo kwerekana ibyo azanye niwe musore urimo hamwe n'uri kumanuka mu modoka.
Izabayo arimo kwerekana ibyo azanye niwe musore urimo hamwe n’uri kumanuka mu modoka.

Kubirebana n’ubwinshi bw’abagore n’abana, bamwe bavuga ko harimo abagore b’abanyarwanda bashatswe n’abanyecongo ariko bakaza kubasiga kimwe n’abo abagabo basize bakajya mu nyeshyamba ubuzima bwabananira bagahitamo kwitahira.

Nzabayo Christine watahanye abana 2 avuga ko umugabo ntawe afite ariko yahisemo kwitahira cyakora ngo imitwe yitwaza intwaro yari imaze kubayogoza babirambiwe.

Benshi mu mpunzi z’abanyarwanda batahuka bavuka mu duce twa Gisenyi na Nyabihu, bavuga ko bari baratuye ariko kuba mu gihugu kitari icyabo byari bibarambiye kuko nta gaciro bahabwa ndetse ntibatuze kubera intambara.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza kubakira ariko no kubakurikiranira hafi ni ingenzi kuko hari abagera mu Rwanda bagatangira gukorana na FDLR.

toro yanditse ku itariki ya: 17-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka