Abanyarwanda batahuka barahakana iraswa rya FDLR

Abanyarwanda 42 bageze mu Rwanda tariki ya 13/3/2014 bavuye mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), aho ingabo za Kongo zivuga ko ziri kurasa abarwanyi ba FDLR.

Kuva ukwezi kwa Werurwe kwatangira abanyarwanda 119 bamaze kugera mu Rwanda bavuga ko bataha kubera kurambirwa ubuzima bubi bamaze mo igihe, bagahakana ko badatashye kubera ibikorwa by’intambara yo kurwanya FDLR kuko batabona abarashwe cyangwa ngo bahunge.

Uretse kuba abanyarwanda bataha bavuga ko nta musaruro w’ibikorwa byo kurwanya FDLR, abaturage b’abanyekongo batuye mu bice biyoborwa na FDLR bavuga ko barambiwe ubugizi bwa nabi bakorerwa mu bice bya Lubero na Walikale.

Bamwe mu batahuka bavuga ko FDLR irashwe abanyarwanda bataha ari benshi.
Bamwe mu batahuka bavuga ko FDLR irashwe abanyarwanda bataha ari benshi.

Mu duce twa Tama na Itala mu Majyepfo ya Lubero, abaturage basaba ko FDLR yarwanywa kuko barambiwe ibikorwa bakorerwa na FDLR/Foca iyobowe na Col Kizito.

Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile muri Lubero buvuga ko ibikorwa by’umutekano muke biterwa na FDLR bituma abaturage bava mu byabo, bagasaba ko ibikorwa byo kuyirwanya bigira icyo bigeraho.

Radio Okapi ivuga ko mu minsi ishize Col Kizito yakoresheje inama ahitwa Beleusa ahari abarwanyi n’abayobozi ba FDLR, hategurwa ibikorwa byo guhohotera abaturage.

Hamwe mu hatangirijwe ibikorwa byo kwambura abaturage ni Kalevia, ahaherutse kuba imirwano yahuje abarwanyi ba Maï-Maï Cheka na FDLR hagapfa abaturage batanu n’abarwanyi ba Maï-Maï Cheka batatu, abaturage bakaba barahungiye Miriki, Luofu, Kayna, Kanyabayonga na Kirumba.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

None se batahutse bahunze iki?ese ubwo ntabwo ari muri babandi congo ivuga ko bohereje murwanda?congo ninini kandi hari nahataragera imirwano haba impunzi zabanyarwanda.

peter yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka